Umuseke: Umuryango mugari wa Umuseke urakwakiriye mu kiganiro cy’umwihariko.

Tito Rutaremara:  Mwiriwe! Murakoze kunyakira nk’Umuseke.

Umuseke: Mujya guhunga mwerekeza iya Uganda mwaciye Kagitumba cyangwa mwaciye Gatuna, tubwire byari bimeze gute icyo gihe?

Tito Rutaremara: Ngewe njya kuva mu Rwanda mpunga byarankomereye cyane kuko naragiye ngeze i Kiziguro nsanga ababyeyi bange bo bamaze guhunga ntabizi kuko kera nta radio zavugaga cyane, n’inzandiko zamaraga amezi abiri mu nzira kugira ngo zigere aho zikwiriye kugera.

Umuseke: Uhunga waciye he?

Tito Rutaremara: Ntabwo nanyuze Kagitumba nta nubwo nanyuze Gatuna, nanyuze hagati. Mbese naciye Rwempasha hari ahantu umanukira hari igishanga niho naciye, njya hakurya i Kizinga.

Umuseke: Wahunze ufite imyaka ingahe?

Tito Rutaremara: Nahunze mfite imyaka 18.

Umuseke: Ubuzima bw’Abanyarwanda bahungiye muri Uganda bwari bumeze gute?

Tito Rutaremara: Yoooo! Bwari bumeze nabi cyane kuko impunzi ntabwo bazakiraga nk’uko bazakira ubu. Ubu batanga za shiting n’ubufasha bw’ibanze kandi ukagaburirwa igihe kirekire ariko twe warazaga bakagushyira mu ishyamba ukirwariza ukishingira uduti ugasakara ukajyamo, nyuma ugasakaza ibyatsi byarangira ugahabwa ubufasha bw’amezi atatu, yarangira ukirwariza.

Umuseke: Kuki wahisemo kwiga ubwarimu?

Tito Rutaremara: Icyambere kwari ugufasha Abanyarwanda bene wacu b’impunzi kwiga ariko nashakaga no gufasha barumuna bange ngo bage kwiga.

Umuseke: Ukuri muto ni iyihe mikino wakundaga gukina?

Titi Rutaremara: Nakundaga gukina umukino wa Basketball na Volleyball ni na wo mukino nakiniye mu mashuri yange ya Kaminuza.

Umuseke: Ukuri muto ni uwuhe muziki wakundaga cyane?

Tito Rutaremara: Nakundaga Dance nkakunda no kureba Film cyane.

Umuseke: Kera gutereta umukobwa byabaga byoroshye?

Tito Rutarema: Aaaaa! Ariko namwe murabaza! Biriya hari umusore utabikora se? Gusa byari bigoye ab,ubu bo biraborohera cyane! Twebwe waragendaga ukumva gusa ko mwavuganye, yakuganiriza wamusanzeyo ugasubirayo wishimye cyane. Mu gihe cyacu twabyitaga guca ikabutura!

Umuseke: Amashuri yawe y’ikirenga wayigihe he?

Tito Rutaremara: Nayigiye mu Bufaransa.

Umuseke: Ni iki cyabagoye cyane kurusha ibindi igihe mwatangizaga FPR?

Tito Rutaremara: Ikintu cyane cyabanje kutugora ni ukubona abana bitanga kugira ngo babe aba Cadre politique. Iyo ugiye guhaguruka ugashinga muvoma (mouvement) nk’iyo izahindura igihugu uba ugomba kugira abantu bahaguruka bakayitangira kandi badashaka umushahara ari ukwitanga gusa.

Umuseke: Umunsi mubi wawe ni uwuhe?

Tito Rutaremara: Ni Umunsi w’urupfu rwa Maj.Gen. Fred Rwigema n’igihe twafataga Kigali. Uzi kurwanirira igihugu wagifata ugasanga kiri hasi y’ubutaka, ahantu hose ari imirambo abandi ari ibisenzegeri abandi barahunze igihugu, byari bikomeye cyane. Kigali ifatwa na wo kuringe ni umunsi mubi cyane.

Umuseke: Mumaze gufata Kigali ugasubira i Kiziguro kureba aho ukomoka wasanze hameze gute?

Tito Rutaremara: Nagezeyo nsanga hameze nabi cyane kuko nasanze Kiliziya yuzuye abantu, abandi barabatemaguye icyobo cyuzuye imirambo uwo munsi wambereye mubi cyane rwose.

Umuseke: Honorable, Kubera iki Abasenateri batongeye kwiyamamaza kandi itegeko ribyemera?

Tito Rutaremara: Urumva mbere tujyaho twagiyeho tuzi ko tutagomba kurenza imyaka umunani, turahira nibyo twarahiriye. Muri Sena nubwo itegeko ryaje rikabihindura ariko umutima wawe urabikwibutsa ko waje ugomba kumara imyaka umunani nubwo itegeko rivuga ngo ushatse wakongera, ariko se ibyo wemeye? Niyo mpamvu Abasenateri batagarutsemo uyu mwaka ariko wenda uwashaka yazagarukamo nyuma nta tegeko yaba yishe.

Umuseke: Waba wemera Imana?

Tito Rutaremara: Eeehhh! Buriya umuntu yaricaye aribaza ati “Ese buriya nturuka he? Abuze igisubizo ati “buriya hagomba kuba hariho icyanshyizeho”. Nange nkibaza nti “icyo cyo cyashyizweho n’iki?”

Gusa nge icyo nemera ni kimwe ni uko ukora neza iyi Isi yacu ukayitunganya, ukazayisigira abana bawe na bo bakazayikorera neza bakayitunganya bakayisigira abana babo, ibintu bikaba uruhererekane.

Umuseke: Wumva Tito Rutaremara Abanyarwanda bazamwibukira kuki mugihe azaba atakiriho?

Tito Rutaremara: Ngewe sinzi icyo bazanyibukiraho, kugeza ubu ntabwo nkizi, ariko ku bwange numva nkwiye gusiga mu mutwe wange numva nta we nahemukiye kandi nkumva narakoze ibyo nagombaga gukora kandi nkumva umutimanama wange ntacyo undega.

Umuseke: Ibintu u Rwanda rumaze kugeraho abantu bose bavuga ko ari igitangaza haba muri Africa no mu Rwanda by’umwihariko, ubona mu yindi myaka 25 nk’ijisho rya mukuru u Rwanda ruzaba ruhagaze gute mu ruhando mpuzamahanga?

Tito Rutaremara:  Oooohhhh! Icyambere nge ntemera ni ukuvuga ibitangaza, nta gitangaza mbona! Igitangaza cyaba ari uko tungana na America cyangwa Ubufaransa, icyo nicyo gitangaza naho ibindi byose kuba ari ugutebya.

Buriya dukora nk’uko bisabwa twaba tugeze kure, none se turi igitangaza cyane twafashe America, Ubufaransa, Israel cyangwa se Singapore?

Igitangaza kizaba igihe tuzafatira ibyo bihugu kandi kubigeraho ni uguhaguruka tugakora twese na Singapore burya bakomejwe no gukora cyane.

Umuseke: Hon. Sen Tito Rutaremara Umuryango mugari wa Umuseke uragushimiye cyane kwemera ubutumire bwacu?

Tito Rutaremara: Nange ndabashimiye cyane kwemera kuntumira kugira ngo tuganire.

Source: https://www.umuseke.rw