Rwamagana : Babiri bafashwe bagiye kugurisha inyama z’imbwa
Umusore witwa Subika Abdelaziz na Mugabo Isaac, bari basanzwe batuye mu mujyi wa Kigali, batawe muri yombi na Polisi mu karere ka Rwamagana bafatanywe amatungo abiri abaze rimwe ari ihene, irindi ari mbwa bari baje kugurisha ku botsa inyama.
Aba basore bombi bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, mu kagari ka Kinyana, Umurenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana, bafatanwa izo nyama bari bavanye mu mujyi wa Kigali.
Bamwe mu baturage baganiriye na banyamakuru batangaje ko babonye aba basore bombi buri umwe ahetse agafuka, ariko bagira amakenga yo kumenya ibintu bafite bamenyesha inzego z’ubuyobozi zireba ibiri muri iyo mifuka, basanga harimo amatungo bakuyeho uruhu ariko bigaragara ko atari ay’ubwoko bumwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ISP Emile Byuma Ntaganda, aganira na banyamakuru yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza niba bari basanzwe ariko kazi bakora, ndetse n’uwo bari bagemuriye izo nyama kugira ngo hasuzumwe ko baba bari babiziranyeho nawe abe yakurikiranwa.
ISP Ntaganda akomeza asaba abaturage kujya bagira amakenga ntibagure inyama izari zo zose batazi aho zaturutse cyangwa zitapimwe n’abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo kuko bishobora kugira ingaruka mbi k’ubuzima bwabo.