Ruswa mu Rwanda :Amafaranga ya Dr Francis Habumugisha arushije ijambo rya Kagame uburemere!
Wa mugabo wakubise urushyi umwali Kamali Diane akamurega kuri Perezida Kagame kuri Twitter bigatuma Ministiri Busingye ititira akisobanura arya iminwa na RIB igashishimura dossier huti-huti ngo yagejejwe murukiko arishyura , barongera bamusubiza imbere y’ubucamanza kugirango bamurye atubutse kuko kwiba ubu aribwo bunyabwenge bugezweho mu urwatubyaye…
Tariki 8 Ukwakira ubucamanza bwari bwategetse ko afungwa iminsi 30 kugirango atabangamira iperereza ariko uwagombaga gufungwa yaburiwe irengero. Dr Habumugisha yarabuze ngo ntawe uzi aho ari . Nimba yaravuye murukiko akikomereza? Nimba yaruriye igipangu agakora ubu commando , ntawamenya uko byagenze !
Gusa, inkuru yabaye impamo mumugi wa Kigali , ngo ishobora kuba yarasakajwe n abo atahaye kuri ako kantu yaba yarateye ,dore ko ari ntawe wemera ruswa adafatiwe mucyuho ,bamwe bagafunga amaso ntibamubone anyonyomba acika uburoko ( bashobora kuba ari nabo bamupangiye “prison break ” )!
Ibintu bigeze ahakomeye nimba igitsure cya Nyakubahwa gisigaye gifite igiciro ku isoko kuburyo warenzaho macye hagatekinikwa uko cyakwirengagizwa cyangwa umuntu agaca kuruhande atarabutswe na rya jisho rye tubeshywa ko rireba hose!
Ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo mumugongo !
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/ruskwa-mu-rwanda-amafaranga-ya-dr-francis-habumugisha-arushije-ijambo-rya-kagame-uburemere/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3-3.jpg?fit=257%2C196&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONWa mugabo wakubise urushyi umwali Kamali Diane akamurega kuri Perezida Kagame kuri Twitter bigatuma Ministiri Busingye ititira akisobanura arya iminwa na RIB igashishimura dossier huti-huti ngo yagejejwe murukiko arishyura , barongera bamusubiza imbere y'ubucamanza kugirango bamurye atubutse kuko kwiba ubu aribwo bunyabwenge bugezweho mu urwatubyaye... Tariki 8...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS