Hagati muri Mutarama RFI yatangaje ko Leta y’u Rwanda yasohoye impapuro zo guta muri yombi Faustin Kayumba Nyamwasa, ubu ivuga ko yamenye ko atari we gusa ahubwo icyo gihe hanasohotse izo gufata Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana bita Sankara, nabo barwanya Leta y’u Rwanda.

Paul Rusesabagina

Paul Rusesabagina

Kayumba Nyamwasa uba muri Africa y’Epfo we yakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda, zimwambura n’impeta ze za gisirikare zimuhamije ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Africa y’Epfo ntiyigeze imufata kugeza ubu.

Paul Rusesabagina asanzwe azwi cyane ku isi kubera Film ‘Hotel Rwanda’ yaherewe ibihembo mpuzamahanga. Ubu ni umwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Callixte Nsabimana we yigamba ibitero byakozwe mu majyepfo y’u Rwanda umwaka ushize bigahitana abantu muri Nyaruguru na Nyamagabe.

Aba bose bashinjwa gushyira hamwe no gufatanya muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi ku baturage biheruka mu majyepfo y’u Rwanda.

RFI

UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSHagati muri Mutarama RFI yatangaje ko Leta y’u Rwanda yasohoye impapuro zo guta muri yombi Faustin Kayumba Nyamwasa, ubu ivuga ko yamenye ko atari we gusa ahubwo icyo gihe hanasohotse izo gufata Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana bita Sankara, nabo barwanya Leta y’u Rwanda. Paul Rusesabagina Kayumba Nyamwasa uba muri Africa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE