Umunyakenya witwa Samson Kimani umuyobozi wa Rubavu Forex bureau amaze ibyumweru bitatu abo yakoranaga na bo batamuca iryera, bavuga ko bakoranaga bamuzanira amafaranga y’u Rwanda akabaha amadorari kuko bari bamaranye imyaka isaga 10, kuva tariki 10.04.2019 kugeza uyu munsi ntaraboneka.

Uyu mugabo ngo bari baramugiriye ikizere nyuma kiraza amasinde

Bahamagara telefoni ye, ikoranabuhanga rikabasubiza itari mu gihugu ariko bamwe bakavuga ko hari igihe bigeze kujya bandikirana ku butumwa bugufi akababwira ko ibibazo bizakemurwa na Banki Nkuru, iki kibazo cyashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Aba baturage bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka batangarije Umeseke ko uyu Munyakenya witwa Samson Kimani yari amaze imyaka 10 akorera mu karere ka Ruabvu, bamwe bakaba bari baramugiriye ikizere bitewe n’uburyo bakoranaga, abandi na bo bakaba barabikaga ibimenyetso by’uko amafaranga yakuwe ku makonti yabo.

Karekezi Juvenal (izina ryahinduwe nk’uko nyiri ubwite yabidusabye) yabwiye Umuseke ko afite inzu zikodeshwa mu mujyi wa Goma, yamuzaniye amafaranga y’u Rwanda 1 892 100, kugira ngo amuhe amadori.

Ngo yamuhaye sheki ngo ayakure kuri konti ye nk’uko yari asanzwe abigenza, hanyuma yaramuhamagaye ayakeneye asanga telefoni ye itariho.

Yagize ati ”Twari tumaze igihe kinini dukorana aduha amadorari tukamuha amanyarwanda  hari abayamusigiraga ku kizere, gusa abandi bakamuha za sheki.”

Mu bizeraga uyu Munyakenya barimo Abanyekongo n’Abanyarwanda, ngo batangajwe no guhamagara telefoni ye bagasanga ntiriho, bajya kuri Biro bye by’Ivunja nabwo bakababwira ko bamaze iminsi ibiri batahagera.

Umukozi wakoranaga n’abo Banyakenya yemeza ko ba Sebuja baburiwe irengero nyuma y’iminsi itatu batagera ku kazi.

Ku bijyanye  n’abantu batwariwe amafaranga yavuze ko hagiye haza benshi mu bihe bitanduknye, harimo abavuga ko yabatwaye agera ku 20.000$ n’ari munsi yayo ariko yose hamwe twasanze agera ku $100.000.

Ati ”Hari tariki 8.4.2019 tubona azanye na mugenzi we utakundaga kuhaba we yabaga muri Kenya, umwe ahetse igikapu banyereka uburyo nzagufunga system y’akazi bukeye bwaho mbona ntibagarutse.”

Avuga ko bacuruzaga amafaranga make muri iyo minsi ibiri, ngo nimugoroba yaramuhamagaye amubwira uko akazi kari kugenda amubwira ko nta mafaranga ahari, ngo mu gihe gito abona abantu bateye ku biro bavuga ko bakeneye amafaranga yabo.

Polisi yasabye aba bambuwe kujyana ikirego cyabo mu Rwego rushinzwe Ubugenzacyaha RIB.

Bitewe n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka bukorerwa mu karere ka Rubavu abacuruzi bagirirana icyizire cyane kijyanye n’ivunja n’ivunjisha haba ku bacuruzi bakorera mu mujyi wa Gisenyi ndetse no mujyi wa Goma.

Maisha Patrick
UMUSEKE.RW