Yavuguruwe 9h10: –Mu ijoro ryakeye ahegereye umupaka w’u Rwanda na DRCongo mu mudugudu wa Bisizi Akagari ka Rukoko mu murenge wa Rubavu humvikanye amasasu, biravugwa ko hari abantu barashwe n’abashinzwe umutekano bagerageza gucengera mu buryo butemewe mu Rwanda.

Abahatuye muri aka gace babwiye umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu ko abarashwe bapfuye. Aya makuru ntaremezwa n’abayobozi cyangwa abashinzwe umutekano kugeza ubu.

Abatuye aha bavuga ko amasasu yavuze umwanya muto mu masaha ya kare mu ijoro ryakeye.

Umunyamakuru w’Umuseke yageze aho byabereye, bamubwira ko abapfuye barashwe ari batatu aba ngo bakaba basanzwe ari abo bita ‘abacoracora’ (aba ni abinjiza frode baciye ku mipaka itemewe) bari bikoreye ibintu binjira mu Rwanda mu nzira zitemewe.

Ahagana saa tatu z’ijoro, bagenzi babo ngo bahise bashaka guhorera bagenzi babo maze batera Inkeragutabara zari ku irondo bararwana bakomeretsamo batandatu muri zo. Abo bacoracora bahise bafatwa n’abashinzwe umutekano barafungwa nk’uko byemezwa n’abayobozi b’ibanze muri aka kagari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert wageze aho ibi byabereye nawe yemereye Umuseke kuri kw’aya makuru.

Uyu muyobozi hamwe n’inzego z’umutekano bahise bakoresha inama n’abaturage baganira ku byaraye bibaye, barabahumuriza, babasaba kwirinda kwishora mu bikorwa bya frode no gutanga amakuru ku babikora.

Umuyobozi w’Akarere yabye abaturage kwitandukanya n’umwanzi ati” Inzira umucoracora anyuramo ni nayo umwanzi anyuramo, umuntu ufite amakuru y’abantu bakoresha urubyiruko ubu bucuruzi bushyira ubuzima bwabo mu kaga ayaduhe nabo turabageraho”.

Yababwiye ko ibi byabaye bikwiye gutuma bafata ingamba ku mibereho yabo no gucunga umutekano.

Nta tandukaniro rya haduyi n’umucoracora

Col Muhizi Pascal umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rubavu na Nyabihu yasabye abaturage kwirinda kwigomeka. Ati “hari Ingeso mugenda mwiga mwumva ku maradiyo muzana hano, ntabwo byashoboka kuko ikigihugu kiracyafite ibikomere”.

Yakomeje avugako uwarwanyije irondo n’inzego z’umutekano agomba guhanwa  by’intangarugero.

Col Muhizi ati” babindi mukunda kwibwirango murabafata mukabafungura n’uwakubise irondo. Turabereka ko amategeko ahari. Nta tandukaniro rya haduyi n’umucoracora“.

Mu mezi atandatu ashize muri uyu murenge hamaze gupfa abantu batanu mu bikorwa bifitanye isano no kwinjiza magendu no kunyura ku mipaka itemewe. Mu bishwe muri iki gihe harimo n’uwaciwe umutwe n’abo bakoranaga ibi bikorwa mu kagari Buhaza muri uyu murenge.

Mu Ukuboza umwaka ushize abarwanyi ba FDLR bagerageje gucengera ku mupaka mu mudugudu wa Cyamabuye mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana muri aka karere barwana n’ingabo z’u Rwanda bamwe barapfa.

Mu Ukuboza umwaka ushize abarwanyi ba FDLR bagerageje gucengera ku mupaka barwana n'ingabo ziwurinda bamwe barapfa

Mu Ukuboza umwaka ushize abarwanyi ba FDLR bagerageje gucengera ku mupaka barwana n’ingabo ziwurinda bamwe barapfa

Hano hahise haterana inama y'umutekano yayobowe n'umuyobozi w'Akarere

Hano hahise haterana inama y’umutekano yayobowe n’umuyobozi w’Akarere

Abaturage bahumurijwe banasabwa gutanga amakuru ku bikorwa by'abacoracora

Abaturage bahumurijwe banasabwa gutanga amakuru ku bikorwa by’abacoracora

Mu karere ka Rubavu

Mu karere ka Rubavu

Mu karere ka Rubavu mu kagari ka Byahi

Mu karere ka Rubavu mu kagari ka Byahi

Iyi nkuru turacyayikurikirana…

Alain KAGAME KABERUKA
UMUSEKE.RW/Rubavu