Amakuru ducyesha Rpf Gakwerere aremeza ko DMI ariyo yivuganye Olga Mugege.

Nkuko yabyanditse muri post ye twasanze kuri  greatlakespost.com  ( https://www.glpost.com/from-reliable-sources-paul-kagames-dmi-assassinated-olga-mugege-on-17-11-18/ ) , RPF Gakwerere yavuze  uburyo Olga Mugege yishwe  kubera kwanga  akazi NISS yari yamuhaye .

Olga Mugege yaje mu Rwanda akorera Burda International  muri biro byari bishinzwe akarere ka East Africa na IGAD. Nyuma yo gutandukana numufasha we muri 2017 ,  Olga Mugege  yuzuraga n’ umuzungu wubatse w’ umukozi wa ambasade ya kimwe mubihugu bya ba mpatsibihugu bikomeye mu Rwanda, bahuraga  kabiri mucyumweru no kuwagatandatu  cyane cyane muri Hotel Ubumwe .

Kubera urwego yari ariho mukazi ke , azi amakuru atandukanye kurwego rw’ ubukungu,  National Intelligence and Security Service (NISS) yaje gukeka ko Olga Mugege yahaga amakuru uwo muzungu  kuko ngo leta ya Kagame yatangiye guhatwa ibibazo  (n’abaterankunga) biyikoza isoni nyuma  gato yuko uwo muzungu ageze mu Rwanda .

NISS yakurikiranye  Olga Mugege igihe kirekire ( amezi ) ,  bucyeye iramwegera imuhata ibibazo  ariko isanga  uwo muzungu yari amuzi nk’umukunzi we n’umukozi wa ambasade gusa. NISS ariko ntiyahaye Olga Mugege amahoro kuko yakomeje gucyeka uwo muzungu  ndetse imutegeka kumufata amafoto y’ urukoza soni  itangira kumugendaho iyamwishyuza .

Olga Mugege  ntiyafashe ayo mafoto; ahubwo ngo yakomeje kubwira NISS ko  atarabona uko ayafata kugirango arebe ko yaramuka. Bukeye  NISS imenya ko yakatishije tike yo kujya ( gusubira ?) mububiligi.

Tariki 17 Ugushyingo Olga Mugege yari afitanye gahunda nuwo muzungu , aca kuri reception ,afata  icyumba akigezemo  asanga  abicanyi ba NISS bamutegereje. Rpf Gakwerere aremeza ko Olga Mugege yakorewe iyicarubozo akaba yaranahawe amakuru yuko Olga Mugege yakorewe ihohoterwa abo bicanyi bakamufata kungufu mbere yo kumwica  bamucishije mw’ idirishya bakamuhanura muri etage ya 8 ( atari iya 10 Nkuko DMI yabibeshye  mubinyamakuru bitandukanye ) !

NISS yambuye Olga Mugege ubuzima bwe, imwambura umryango we n’ umwana we , irangije iramwanduza imubeshyera ngo yariyahuye .

Aya marorerwa tuzakomeza kuyarebera tugeze ryari? Iyi systeme mpotozi , yica uwo ishatse  ntacyo yikanga iragenda yongeza ubukana kandi ikwiye guhagarikwa kuko itazigera yigira inama yo kwisubiraho.

Imana ihe  Olga Mugege , nizindi nzirakarengane zikomeje kuzira aba bicanyi iruhuko ridashira .

Christine Muhirwa