RIB yafashe abakekwa kwica umukobwa wigaga muri UR barimo uwari umukunzi we
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwica Imanishimwe Sandrine wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda barimo uwahoze ari umukunzi we.
Umubiri wa Imanishimwe Sandrine wabonetse mu Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) riri mu karere ka Nyurugenge mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 08 Nzeri.
Ababonye umubiri wa nyakwigendera basanze afite igikomere mu mutwe ndetse bigaragara ko ashobora kuba yanizwe, ibyatumye hanakekwa ko yaba yishwe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha buratangaza ko bwafashe abakekwaho gucura umugambi wo kwica uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko.
Imanishimwe Sandrine ukomoka mu karere ka Huye, yishwe kuri uriya munsi afite gahunda yo guhura n’umusore w’inshuti nyuma ngo yaje kumuhamagara asanga telephone ye ntiriho, aza kumenya amakuru ko yapfuye.
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/rib-yafashe-abakekwa-kwica-umukobwa-wigaga-muri-ur-barimo-uwari-umukunzi-we/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSUrwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwica Imanishimwe Sandrine wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda barimo uwahoze ari umukunzi we. Umubiri wa Imanishimwe Sandrine wabonetse mu Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) riri mu karere ka Nyurugenge mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 08 Nzeri. Ababonye umubiri wa nyakwigendera...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS