Jean-Pascal Labille, Elio Di Rupo & Didier Reynders

Uwungirije Minisitiri w’intebe akanaba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Bubiligi, Didier Reynders, na Minisitiri w’ubutwererane mu iterambere, Jean-Pascal Labille, bazahagararira u Bubiligi ku itariki ya 7 Mata uyu mwaka ubwo u Rwanda ruzaba rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Minisitiri w’intebe Elio Di Rupo yatangaje ko Guverinoma y’u Bubiligi yanatumiye imiryango y’abasirikare b’Ababiligi 10 bishwe ku itariki ya 7 Mata 1994 ubwo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’iy’abasivili bahaguye, kugira ngo bitabire umuhango uzabera i Kigali.

Inkuru yanditswe na RTBF ivuga ko kuwa Gatanu ari bwo Di Rupo yatangaje ko azahura n’iyo miryango ku kibuga cy’indege cya Melsbroek mbere y’uko bahaguruka ku itariki 6 Mata nk’uko itangazo ryasohowe ribivuga.

Minisitiri w’intebe yagize ati “U Bubiligi bushaka guha icyubahiro inzirakarengane z’abanyamahanga n’iz’Ababiligi mu kubibuka bahabwa icyubahiro.”

U Rwanda rwatangiye kwitegura umuhango nyamukuru wo kwibuka ku nshuro ya 20 Abanyarwanda barenga miliyoni baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi ijana gusa.

Ku itariki ya 7 Mata 1994, abasirikare b’Ababiligi bari mu Rwanda nabo biciwe i Kigali.

Di Rupo agira ko “Umukoro wacu ni ukwibukira hamwe inzirakarengane zahitanwe n’ayo marorerwa ariko kandi no gukora ibishoboka byose kugira ngo dukumire andi mahano. Ni itegeko ntasubirwaho kurwanya ivangura, ubutagondwa, kwangana n’ingengabitekerezo z’ubwicanyi zibihembera.”

Minisitiri w’ingabo yari yafashe icyemezo cyo kuzana i Kigali benshi mu bo mu miryango y’abo basirikare icumi n’uwari ubakuriye, muri batayo ya kabiri y’abakomando Flawinne, lieutenant-colonel Vincent Pierard.