Amakuru yageze ku inyenyeri muri iki gitondo  aremeza ko Ingabo z’u Rwanda zivanze n’izabarwanya ubutegetsi bw’u Burundi zaturukanye hamwe ( mu Rwanda). Izi ngabo zagaragaye  zirenga ari nyinshi mu Rurambo Muri kivu y’amajyepfo, muri territorie ya Uvira aho zatangiye kwifatanya na Mai Mai zigatera abanyamurenge ,zibanyaga inka zabo zikanabatwikira.

Ejo nimugoroba wa 12/08/2018 nibwo ingabo zimaze igihe muri Rurambo zigizwe n’imitwe y’abagwanyi b’abarundi batavuga rumwe na leta y’Uburundi zaraye zinyaze Inka mirongo itanu (50) . Inka zashyiriwe abaje basanga izo ngabo  bavuye i Kigali barimo ingabo z’u Rwanda nkuko abaturage ba Rurambo batubwiye .”

 

“Uyu munsi twirwaneho yo muri Rurambo ntayandi mahitamo yabonye usibye kurwana nabo kuko ngo ibyo kunyagwa inka byabaye akamenyero kuva aho iwo mutwe wa gisirikari ugereye hariya .”

“ Imirwano yakomeje kugeza saa munani z’amanwa aho aba basore bigaruriye inkambi y’izo nyeshamba ya Kiryama. Izo nyeshyamba nyinshi biravugwa ko zaba zifatanyije  na MAI MAI ya RED TABARA na FOREBU uhagarariwe na Gen niyombare hamwe ningabo za RDF za bataillon y’a mirongo 59 . “

 

Akarere k’ ibiyaga bigari kari gafite impungenge z’ uko amatora y’ umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo azaba intandaro y’ ibibazo by’ umutekano bikomeye none bigaragaye ko ariho bishyira bijya.

Ikizava mu matora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ni amayobera kuko  hari ibihugu byinshi bifite inyungu ku mutungo kamere wa Kongo , ibyo bihugu bikaba biri inyuma y’ imitwe y’ inyeshyamba itabarika iri kubutaka bwa Kongo.

Umwe muri iyo mitwe , M23,bitari ibanga ko ushyigikiwe n’ u Rwanda  ukaba watangiye gushyirwa mumajwi na Kigali , ibicishije mu ikinyamakuru cy’ iperereza Rushyashya.

Christine Muhirwa