RDF MURI KONGO: Minisitiri BIRUTA yabera yumvikanye avugana uburakari.
Ibivugwa ku u Rwanda muri raporo nshya ya UN byarenze minisitiri Biruta bituma ubwitonzi bwe buzamwo uburakari ubwo yagiraga ati : ” Il y a problème… C’ est grave! ” Mukiganiro yagiranye na radiyo y’ ubufaransa RFI yibajije impamvu abashakira UN amakuru bibanda kuri RDF kandi ngo hari imitwe yitwaje intwaro irenga 130 aho bivuga ko abo basirikari b’ U Rwanda bagaragara.
Kurikira ikiganiro cya minisitiri Biruta hano: https://rfi.my/8drZ.t
Gusa biratangaje kumva umuvugizi wa guverinoma, Madamu Yolanda Makolo na minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga b’ U Rwanda bakina ikarita y’ umutwe witwaje intwaro duhora tubwirwa ko watsinzwe mu ugusobanura ikibazo cyo kuvogera igihugu cy’ abaturanyi. Amaherezo yiyo FDLR bivuga ko yanavanze na FARDC ni ayahe? U Rwanda rwaba rugiye kurwana intambara yeruye na FARDC cyangwa ibi byose ni urwitwazo rwo gukomeza ubucuruzi bw’ amabuye acukurwa mu ubutaka bwa Kongo ?
Ese Minisitiri Biruta wemeye amakuru atagishidikanywaho ko RDF iri muri Kongo we abamutumye kubihakana yivuye inyuma arabakizwa niki?
U Rwanda nti rwaba rukoresha FDLR nk’ urwitwazo kugirango rwigumire mubucuruzi bw’ ubukungu bwa Kongo kuko ruzi ko Kongo idateze kuyitanga cyangwa kuyicyura mu Rwanda kungufu?
Ese Kongo iramutse ivuze iti nimudusubize ibyo mwakuye iwacu byose kuva 1994 tubahe iyo FDLR, ba nyakubahwa babyemera bakanabishyira mubikorwa?
Ikigaragara ni uko Kongo izakomeza gusahurirwa mu nduru igihe kirekire kuva UN ubwayo itungwa agatoki mu ukugeza intwaro kuri imwe muri iyo mitwe 130 ihungabanya uburasirazuba bwa Kongo.