RDC : M23 yirukanywe muri Bunagana , Berthrand Bisimwa ahungira Uganda
Amakuru aturuka muri Bunagana , aravuga ko Ingabo za Leta Ya Kinshasa zamaze kwigarurira aka gace kabarizwagamo ubuyobozi bw’umutwe wa M23.
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko kuri uyu wa Gatatu ingabo za Leta Ya Kinshasa zagabye igitero cya simusiga ku barwanyi b’umutwe wa m23 bari basigaye muri Bunagana ku mupaka uhuza iki gihugu na Uganda mu birometero 70 uvuye Goma bikaza kurangira abarwanyi ba M23 batsinzwe bagahunga.
Uduce twabereyemo imirwano uyu munsi tukaba ari Bunagana, Mbuzi na Runyoni twose turi ku mupaka wa Uganda.
Uretse aba barwanyi ba M23 bahungiye muri Uganda kimwe n’aberekeje mu Birunga, hari abandi bivugwa ko bishyize mu maboko y’ingabo za Monusco.
Ubu amakuru arimo atambuka aravuga ko Berthrand Bisiimwa umuyobozi mukuru w’Umutwe wa M23 yaba yageze muri Uganda ahunga kimwe n’abandi bayobozi ba M23, gusa ngo akaba yaba yamaze kumenyesha umuhuza mu biganiro bya Kampala ko ashaka ko impande zombi zongera kwicara zigakomeza ibiganiro bigamije amahoro.
Aya makuru aravuga ko Bisimwa yambutse umupaka aherekejwe n’imodoka ebyiri za Convoi za gisirikare mu gihe FRDC hamwe n’ingabo za Monusco bari bafatanyije urugamba bari bamuri inyuma ho ibirometero 5 gusa.
Turagumya kubakurikiranira aya makuru