RDC : FARDC yifashishije Kajugujugu z’intambara yateye ku birindiro bya M23 i Kibati
Amakuru dukesha ikinyamakuru Reuters, aravuga ko kuri uyu wa Kabiri ingabo za Leta ya Kongo Kinshasa zifashishije indege zo mu bwoko bwa Kajugujugu z’intambara zagabye igitero ku birindiro by’umutwe wa M23, uyu ukaba wabaye umunsi wa Gtatu urugamba rwambikanye hagati y’impande zombi.
Umunyamakuru wa Reuters uri mu gace ka Mutaho, mu birometero 7 mu Burasirazuba bwa Goma, avuga ko yabonye indege 3 zo mu bwoko bwa Kajugujugu z’intambara zirasagura ku birindiro bya M23 biri mu Mujyi wa Kibati uri mu Birometero 4 uvuye mu Majyaruguru ya Goma.
Ibi n’ubwo biri kuba, ingabo zigize brigade d’intervention ubusanzwe zifite ubutumwa bwo kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zikaba zitarinjira mu rugamba, ngo bikaba bigaragara ko ibiri kuba bizishishikaje aho zatangiye uburyo budasanzwe bw’amarondo, mu gihe kitazwi nazo zikaba zishobora gutangira gushyira mu bikorwa bimwe mu bikubiye mu butumwa bwazo.
Monusco isanganywe ubutumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu, ikaba itangaza ko ihangayikishijwe n’iyi mirwano iri kubera cyane mu turere dutuwe, aho abaturage b’inzirakarengane bakomeje gutakaza ubuzima, abandi benshi ubu bakaba bamaze guhungira muri Uganda ndetse n’u Rwanda.
Kuva iyi mirwano imaze iminsi itatu yatangira, impande zombie zikaba zarakunze kwitana nyirabayazana ku rwayitangije rurarasa ku birindiro by’urundi.