Raporo ya UN kuri RNC na P5: Theogene Rudasingwa ati “muminsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”
Nyuma y’ uko itsinda ry’inzobere za Loni ryiga ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rishikirije akanama gashinzwe umutekano raporo kubushakashatsi zakoze yiswe ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’ , ishinja ishyaka RNC n’ impuzamashyaka P5 umutwe witwara gisirikari, umuvugizi wa RNC na Visi Perezida wa FDU babarizwa muri P5 bakaba barahakanye uwo mutwe wa gisirikari no kuba haba hari aho bahuriye nawo, Dr Theogene Rudasingwa yumvikanye aburira RNC na P5 kuri radio Ishakwe !
Yagize ati : “Ntabwo ari igikangisho ntabwo ari no kuvuga ibyo tutazashobora gukora , nagirango mbasabe baruce barumire … nimba atari ibyo , muminsi iri imbere …uretse no kubishyira hanze …ukuri ko tuzi tuzagenda tukubwire izo mpuguke nibi bihugu byose harimo nicyo Kayumba atuyemo, South Africa , nibi bindi bagenda babeshyera nk’ u Burundi ,Uganda ,Tanzaniya n’ ibindi…”
Kanda hasi ukurikire icyo kiganiro cyose: