Kubona  aba bagabo aribo bagaragara kw’ isonga ry’ ishyaka ry’inyangamugayo Honorable Felicien Gatabazi  ni agahoma munwa !

Ikinamico riri mu “ kwiyamamariza “ kujya kwicarana umushahara utubutse , imodoka n’utundi duhimbaza musyi  tw’ abajya guhemukira mu inteko ishinga amategeko iteye inkeke.

 

Ngaho nimundebere aba baturage baba bakodeshejwe bakigishwa  gufata akabendera no guhaguruka bakibeshyera uburwanashyaka mu muryango wa politike batazi , batitayeho  batazanatora , dore ko nubundi abatsinze ayo matora urutonde rwabo ruzwi, bishoboka bite ko aba bagabo Vincent Biruta na Olivier Nduhungirehe batabona agahinda biteye?

Byashoboka koko ko abanyarwanda biyanze kuburyo batabona aya mahano ari gukorwa?

Kuba tugeze aho abaza muri mitingi y’ ishyaka  ry’ umunyamahoro Felicien Gatabazi , baba baje gusinyisha ngo bazabone  3000 , bigeze hahandi bavuze ngo uwabaroze ntiyakarabye !

Nuko ntawe wavuga ukuntu ubuyobozi  bw’inzego zo hasi buba bwabanje gutera ubwoba aba bajya munama z’ amashyaka  bakabihanangiriza ngo ntihagire uza atakarabye , ngo baze bambaye imipira baba bahawe  kugirango bigaragare neza kuri ya mafoto His Excellency akunda gupimiraho iterambere ry igihugu!

Impamvu yonyine abumiwe badasezera mu ishyaka ni uko FPR yarara imumize, ikamujyana kurahirira kutazahwema gutanga umusanzu w’umuryango! Iyo bitaba ibyo  ntawe wakomeza kureba ibisigaye bibera muri PSD kuko biteye isoni namwe murabyibonera ! Guseba ntibyica !

Iturufu baririmba ubu  ngo ni ukuntu bazanoza imicungire ya za koperatives.

Byashoboka ko muri aba bose hari utarasobanukirwa  ko ntawe utorwa ko  ahubwo bahabwa imyanya ubundi bagahinduka ba ” duhindure itegeko nshinga !?”

 

 

 

Christine Muhirwa