Ministeri y’ uburezi yakoze igenzura mubigo 90 hagati y’amatariki  13 – 15 Kanama (2018)

isanga  “ 57 byarasabitswe n’ibibazo ku buryo bitakwihanganira ngo byakire abanyenshuri bitabanje guhabwa igihe cyo kwikosora.”nkuko ikinyamakuru UMUSEKE kibitubwira.

Ikibazo cy’ umwanda ukabije uri mu mashuri, mu bwiherero, aho abana barara n’aho bafatira ifunguro no mu bikoni kikaba cyaraje kw’ isonga kubera imiyoborere mibi y’ubuyobozi bw’ibi bigo.

 Ministiri ushinzwe uburezi  Dr Eugene Mutimura yemeza ko “Harimo nk’ibiheri n’ibindi bituma abana batiga iyo bukeye . “

Hakaza kandi nikibazo cy imirire  mibi cyane :“Niba umunyeshuri Leta imutangira amafaranga yo kurya ku ishuri, wagerayo ugasanga nta byo kurya biteguye cyangwa nta gahunda yo kubitegura, uwo munyeshuri nagerayo azaba yiteguye ate kugira ngo arye?”

Ikibazo cy’ ibikoresho bihabwa ibigo murwego rwo kunogereza abanyeshuri amasomo ariko  bikarangira ibigo bibitse ibyo bikoresho kuburyo ibyinshi begera aho bifprira mutubati nacyo kiri mubyafungishije ibi bigo  kuko ngo :“Ntibyumvikana ukuntu umwana yigira mu ishuri ridafite amatara, ugasanga nta matara ari mu ishuri, yiga ryari se? Ari aho yigira, ari aho arara nta matara arimo, kandi Leta yatanze amafaranga ya Capitation grant[amafaranga Leta itanga kugira ngo afashe ibikowa by’ishuri] warangiza ukamusaba amanota,…”

Nuko ibyo bigo 57, birimo amashuri azwi kandi yari asanzwe yubashywe cyane mugihugu nka College St Andre y’ inyamirambo na Groupe Officiel  yo muri Huye ,byabaye bibujijwe gutangira igihembwe cya Gatatu ni ibyo mu turere 23,   bigahabwa icyumweru cyo gukosora ibi bibazo, Ministeri y’ Uburezi ivuga ko ubuyobozi bwa bimwe muri ibi bigo bwakunze kwihanangirizwa kugira ngo bukosore ibi bibazo bikabyirengagiza akaba ariyo mpamvu  byafatiwe ibyemezo bikarisye.

 

Ababyeyi  b’abiga muri ibyo bigo bakaba bafite impungenge z’ uko ibyo bigo bizazamura amafaranga bisaba abanyeshuri  kugirango bibashe gukemura ibyo bibazo.

Nko ku kibazo cy’ ibiheri  gisaba ko gutera umuti ubyica biba gahunda ihoraho cyane cyane ko  nk’ umwana wo mumuryango ukennye cyane ashobora kuba afite icyo kibazo  n’iwabo!

Minisitiri Mutimura avuga ko abayobozi b’ibigo batazakosora biriya bibazo bazafatirwa ibyemezo bishingiye ku mategeko y’abakozi ku buryo bashobora kuzahanwa hashingiwe ku ntandaro y’ibibazo.

Avuga ko nta ngaruka bizagira ku banyeshuri kuko  abazatangira amasomo batinze bazongererwa igihe ku cyagenewe ikiruhuko.

Ngo abiga mu bigo bitazashobora gukosora amakosa byagaragaweho bashobora kuzashakirwa ibindi bigo  imyigire yabo itagizweho ingaruka n’ibibazo batagizemo uruhare.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko umwaka ushize  hakozwe igenzura nk’iri na bwo rigasiga ibigo birenga 30 birimo ibyigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ibyananiwe kwikosora bigahagarikwa burundu.

Christine Muhirwa