Nyarugenge: Harashwe ukekwaho kwiba ibirayi, na we arapfa

Umusore utaramenyekana umwirondoro yaraye arasiwe i Shyorongi ku modoka ipakiye ibirayi imanuka igana i Kigali. Amakuru atugeraho avuga ko yari yitwaje umuhoro amaze guca ihema ritwikiriye ibirayi. Uyu ni ukekwaho ubujura wa gatandatu urashwe agapfa muri Kigali muri uku kwezi.

Uyu yarashwe n’abapolisi mu rukerera rwo kuri uyu wa kane mu murenge wa Kanyinya mu kagari ka Nyamweru, ku murambo we basanze nta bimuranga afite. Mugenzi we bari kumwe, amakuru atugeraho avuga yabashije gucika.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi avuga ko umwe muri bariya bavugwaho gushaka kwiba yaje atemye ihema ibirayi bikanyanyagira mu muhanda mugenzi we agakomeza ajya gutema idirishya ry’aho shoferi yari yicaye.

Uyu ngo niwe warashwe arapfa ubwo yirukaga. Shoferi nawe yumvise isasu rivuze imodoka arayirukansa ava aho.

CIP Umutesi avuga abacuruzi batagomba guterwa ubwoba n’abo bajura kuko umutekano uba uhari kandi agasaba abafite ubushake bwo kwiba ko babwikuramo.

Mu kiganiro Police y’u Rwanda iherutse guha abanyamakuru, Commissioner of Police Félix Namuhoranye ushinzwe ibikorwa muri Police y’igihugu yavuze ko nta ntego yo kurasa abajura ihari.

CP Namuhoranye yavuze ko umuntu wese ufatiwe mu cyaha yakwirinda kurwanya abamufashe kuko byatuma bakoresha imbaraga zabo.

Yanasabye cyane abakora icyaha cyo kwiba kubireka kuko ngo bitazabagwa neza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW