Uko Kagame abuzwa ibitotsi na ” filime iri kumwizingiraho” , ni nako atuma inzengo z’ umutekano  ze  guhohotera abaturage.

Mukarere ka Huye ejo nimugoroba  abaturage babiri , batari bazwiho ibyaha by ‘ubujura polisi yabahimbiye , bishwe urwagashyinyaguro.

Bambitse amapingu, bashorerwa nkamatungo  murwego rwo gutera ubwoba abaturage bo muri ako karere,  bakorerwa iyica rubozo , bakomeretswa bikabije ( bacyambaye ayo mapingu )mbere yo kwicwa barashwe.

Abaturage bo muri ako karere baremeza ko abo bagabo babiri barenganye.  Bati ” bari INYANGAMUGAYO ntakibazo twari tubaziho”!

Hari umwuka mubi mugihugu  ugenda ushimangirwa nibikorwa nkibi twari dusanzwe tuzi ko  bikorerwa muri za safe house, ariko noneho ikigaragara nuko safe house yageze mubaturage.

Polisi ya Kagame ntanisoni ikigira iyo isobanura  ubwicanyi bwayo. Ngo aba bagabo ( b’ inyangamugayo) bazize kwiba itiyo ry’amazi (wakwiba itiyo ry’amazi mucyaro urijyana he??? kurimaza iki? ) .Polisi iravuga ko bibaga iryo tiyo bakoresha intwaro gakondo!

Uwibye itiyo ry’amazi se agomba gukorerwa iyicarubozo akabagwa mbere yo kwicwa arashwe?

Ibi Turabirambiwe!

Aba bavandimwe babiri  babaye ibindi bitambo  tugomba kuzirikana kuri uru rugamba rwo kwibohora ubutegetsi bw’ igitugu cya generali Kagame n’abicanyi be.

( Uwatwohereje ubu butumwa yasabye ko tudatangaza amazina ye )

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/images-13.jpg?fit=259%2C194&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/images-13.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONUko Kagame abuzwa ibitotsi na ' filime iri kumwizingiraho' , ni nako atuma inzengo z' umutekano  ze  guhohotera abaturage. Mukarere ka Huye ejo nimugoroba  abaturage babiri , batari bazwiho ibyaha by 'ubujura polisi yabahimbiye , bishwe urwagashyinyaguro. Bambitse amapingu, bashorerwa nkamatungo  murwego rwo gutera ubwoba abaturage bo muri ako karere,  bakorerwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE