Inkuru ya BBC ivuga ko Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yandikiye ibaruwa Perezida wa Uganda uyoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba amubwira ko u Rwanda ari umwanzi.

Pierre Nkurunziza avuga ko hakenewe inama idasanzwe iziga ku makimbirane ari hagati ya bimwe mu bihugu bya EAC

Pierre Nkurunziza avuga ko ngo adafata u Rwanda nk’igihugu bakorana ahubwo ngo kuri we ni umwanzi.

Nkurunziza ngo arifuza ko habaho inama idasanzwe y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC), urimo u Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo ikaganirirwamo ibijyanye n’amakimbirane ari hagati ya bimwe mu bihugu biwugize.

Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu bya EAC bazahura tariki 27 Ukuboza, mu nama ya 20 ya ba Perezida b’ibihugu bigize uyu muryango, iyi tariki ikaba yaragenwe nyuma y’uko Perezida w’u Burundi yabuze mu nama yari iteganyijwe tariki 30 Ugushyingo 2018.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuba mubi nyuma y’imvururu zishingiye kuri Politiki zabaye mu Burundi mu 2015 nyuma y’impaka zakurikiye ku kuba Perezida Pierre Nkurunziza yaremerewe kwiyamamaza muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe kuko abo ku ruhande rwe bavugaga ko ari manda ya kabiri.

Hagiye habaho guterana amagambo cyane ku mbuga nkoranyambaga, igihugu kimwe gishinja ikindi gucumbikira abakirwanya, gusa u Rwanda rwumvikanye kenshi ruhakana ko atari rwo nyirabayazana ku mubano mubi uri hagati yarwo n’u Burundi.

Mu kiganiro giheruka guhuza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yongeye yabajijwe ku by’umubano w’ibihugu byombi, u Burundi n’u Rwanda avuga ko utari mwiza ko ariko bidaterwa n’u Rwanda.

Yagize ati “Umubano hagati y’u Rwanda n’U Burundi ntabwo umeze neza ku mpamvu zidaturuka ku Rwanda, U Burundi bufite ibibazo byabwo rimwe na rimwe bugerageza gushyiramo u Rwanda ariko twebwe ibibazo by’Abarundi ni iby’Abarundi, twe ku bitureba aho U Burundi buzashakira kubana neza n’u Rwanda tuzabana neza.”
UMUSEKE.RW