Perezida Nduhungirehe ?
Umukino ugeze aharyoshye mukadomo! Mu mpera z’ icyumweru gishize mugihe Kagame yari ahugiye mu ukwiyoberanya mu nama yiga kubuyobozi i Doha abeshya ko ikibazo yateye hagati y ‘ u Rwanda na Uganda kimubabaje, Hon Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yari yasesekaye i Kampala ahitwa Munyonyo aho yari akuriye itsinda Afande His Exellency yohereje kumusuzugurira ubuyobozi bwa Uganda .
I Doha , Kagame yavuze kuri manda ya kane (ngo adashaka ye!) , ngo nta mandat ya kane , ngo yarangije gufata umwanzuro nk’ uko cyagihe avuga ko adakeneye manda ya gatatu yari yafashe umwanzuro wo gusinyisha YEGO umuhisi n’ umugenzi kugitsure kugirango yimike ubwami bw’ abega muri Rebubulika y’ u Rwanda abifashijwe n’ umuteka mutwe w’ umuhanga mu gutekinika amategeko -Evode Uwizeyimana .
Kagame yaba yitegura gushyiramo vitesse ya gatatu muri wa mukino w’ iterambere nyuma yo gufata ubutegetsi no kubugundira ?
Ubusanzwe ako gatendo kagezweho ko gushaka umugaragu uhabwa akazi ko kwambarira BOSS NYAWE ikamba ry’ ubuperezida gakorwa n’ umutegetsi wizeye ingufu ze : ufite igisirikari mukiganza kimwe n’ ubukungu bw’ iguhugu mukindi. Uwo mutegetsi aba yemerwa n’ abenegihugu be nk’ igikomerezwa gisumba ibindi n’ amahanga akaba amwemera nka Vladimir Putin na Joseph Kabila .
Kagame yabuze umuhiga ; abamurwanya bari hanze y’ igihugu bananiwe kwumvikana , bananiwe kwishyira hamwe ahubwo barisenya . Abafashe intwaro amaze kwifatanya na Kongo none iragenda ibamuyorera ikabapakiza amakamyo ikabamugereza ku irembo.
Mugihugu, abashatse kwigira ibikomangoma bye, bibeshye bakaryoherwa n’ ibyubahiro by’aho yabicaje , nka Super Minister James Musoni na Jean Damascene Ntawukuriryayo , yabagize uko twabonye .
Mu ugukomeza kwereka amahanga ukuntu ari igitangaza , Kagame ashobora kuba yarivumburiye iturufu muri civilian Hon Nduhungirehe usigaye anarusha ijambo Minista w’ Ingabo Minista aba cow boys ba Afande na Minista w’ ubutabera Minista w’ ubusambo na ruswa !
Byose birashoboka, tubitege amaso!
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/perezida-nduhungirehe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/12/IMG-20191217-WA0004.jpg?fit=960%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/12/IMG-20191217-WA0004.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONPOLITICSUmukino ugeze aharyoshye mukadomo! Mu mpera z' icyumweru gishize mugihe Kagame yari ahugiye mu ukwiyoberanya mu nama yiga kubuyobozi i Doha abeshya ko ikibazo yateye hagati y ' u Rwanda na Uganda kimubabaje, Hon Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yari yasesekaye i Kampala ahitwa Munyonyo aho yari akuriye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS