Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe.com gikorera mu Rwanda gitangaza andi makangato ya Mzee Kagame.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko umuntu uwo ariwe wese ugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda abyishyura, asaba inzego z’umutekano kurangwa n’ubufatanye mu gusigasira umutekano.

Mu ijambo rye, asoza ku mugaragaro amasomo y’abapolisi b’abofisiye bato i Gishari mu karere ka Rwamagana, ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2014, Perezida Kagame yavuze ko umutekano w’igihugu ari ikintu cy’ingenzi kigomba guhabwa uburemere bwacyo.

Perezida Kagame yagarutse ku ijambo yigeze kuvuga ko abahungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda, bitabura kubagiraho ingaruka.

Icyo gihe Perezida Kagame ubwo yabivugiraga muri Serena Hotel, mu masengesho y’Abayobozi bakuru no gusabira u Rwanda tariki ya 12 Mutarama 2014, yari yavuze ko yabihereye ku byo Minisitiri w’Intebe yari yanditse ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Twitter, mbere y’umunsi w’iryo sengesho, avuga ko uhemukiye igihugu ndetse n’utatira igihango cy’u rwanda bimugiraho ingaruka,.

Yari yagize ati “Utenguha igihugu, kwifuriza abantu inabi, birakugaruka[…] Bikugaruka bite, uburyo ni bwinshi mwahitamo, kandi banyarwanda bakirisitu muri hano, ikintu kimwe mukwiye kumenya ni uko uko kwemera kugomba kujya kubaha imbaraga zo gukorera no kurinda ibyiza biva mu bikorwa byanyu. Uwagira isoni zo kurinda ibyiza u Rwanda tugenda tugeraho Imana yifuza, izo soni ni iziki ? Nta soni buri wese yari akwiye kuba agira. Niba ari uguhangana mu magambo cyangwa mu bundi buryo murahangana.”

Perezida Kagame uyu munsi yavuze ko haherewe kuri iri jambo hari abamuhimbiye

Yagize ati “Navuze ko Abanyarwanda bose aho baba bari, nabo byababyarira ingaruka, bivugwaho byinshi ku buryo n’ibyo ntavuze nabyo byavuzwe. Nagira ngo mbisubiremo, n’abibwira ko ntabivuga mbibasubiriremo.”

Yongeye gusubiramo ko bidakwiye ko hari abagirira u Rwanda nabi kuko bibagiraho ingaruka.

Yagize ati “Uhungabanya umutekano w’u Rwanda rero arabyishyura. Amaherezo arabyishyura.”

Yakomeje agira ati “Icya mbere njye si ndi Umunyamakuru cg umuyobozi wa NGO (Umuryango utegamiye kuri leta) nshinzwe imibereho myiza, ubuzima bwiza, umutekano w’ Abanyarwanda ni ibyo nshinzwe.”

Perezida Kagame yanavuze ko atabereyeho gushimisha abagirira u Rwanda nabi, agira ati “Ntabwo ndi umuririmbyi, ntabwo naririmbira cyangwa nshimishe abagirira u Rwanda nabi.”

Yasabye abari aho bose gukoresha uburyo u Rwanda rufite niyo bwaba ari buke, ariko rufite neza kugira ngo habeho kwirindira umutekano.

Yagize ati “Dukoresha uburyo n’iyo bwaba ari buke, ariko dufite neza kugira ngo turinde umutekano wacu.”

Ku byerekeranye kandi n’iri jambo yavugiye muri Serena n’ibyakurikiyeho, Perezida Kagame yagize ati “Niba narumvikanye nabi icyo gihe, numvikane neza.”

Perezida Kagame asanga hari ibyo abazwa bidakwiye

Muri iri jambo, Perezida Kagame yongeyeho ko bidakwiye ko abazwa umutekano w’abandi kuko ashinzwe mbere na mbere uw’Abanyarwanda. Yagize ati “Mbere y’uko mbazwa umutekano w’abandi nzabanze mbazwe uw’ Abanyarwanda, ibyo reka ne kubitindaho n’ubwo nakumvikana nabi kuri icyo ngicyo ntacyo bintwaye.”

Yasabye abapolisi bashya bakuru basoje aya masomo gukoresha ubumemyi n’ubuhanga bavanye mu masomo bahawe bagahangana no gukumira no kurwanya ibyaha birimo ndengamipaka.

Yagize ati “Muri iki gihe hagaragara ibyaha bikoranywe ubuhanga ndetse byinshi muri byo ni ndegamupaka. Hari n’ibyaha byinshi bishingiye ku iterabwoba byanagaragaye muri aka karere dutuyemo, ibyo bivuze ko Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano zigomba guhora zongera ubumenyi bwaziha ubushobozi bwo gukumira ibyo byaha kandi zigahora iteka zitera intambwe abanyabyaha batarageraho.”

Yasabye izi nzego kugirana ubufatanye bwagombye kurangwa no gushingira ku ihererekanyamakuru n’ubuhanga n’ubumenyi byihariye.”

Ibi bikorwa kandi ngo bizagerwaho mu bumenyi buhanitse bugomba kuranga izo nzego ndetse na bwa bufatanye bushingiye kuri dipolomasi.

Gusa ngo ibi bikorwa byagombye kugerwaho mu bufatanye n’ibindi bihugu ariko ngo hari igihe ibyo bihugu bishobora kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’ibindi, akaba yasabye polisi n’izindi nzego z’umutekano kuba maso.

Umukuru w’igihugu yatanze urugero rw’aho umutekano w’igihugu wagiye ugaragara ko wahungabanyijwe, ariko yavuze ko adashaka gutindaho.

Yagize ati “Muribuka abakomeretse cyangwa abatakaje ubuzima mu magerenade yagiye ajugunywa ahantu hose cyane mu murwa mukuru w’igihugu cyayu. Ni ibintu byaturukaga hanze cyangwa ababikora bashaka gukomeza ibiturutse hanze. Nagira ngo mbikoreshe nk’urugero gusa riko dukoreshe uburyo bugari.

Yasoje asaba abarangije aya masomo kwishimira ko bayasoje, ariko anabasaba kuba intangarugero batunganya imirimo yose bashinzwe, banafata ibyemezo mu gihe nyacyo kandi bigakorwa mu mucyo.

Aba bapolisi bo ku rwego rw’abofisiye bato, bafite ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) basoje amasomo yabo bagera kuri 458, muri bo 52 ni abagore, harimo kandi n’abofisiye b’abacungagereza 41.

Abagore 87 barangije amasomo bashimiwe

Umukuru w’igihugu yongeye gushimira bikomeye abagore bagaragaye muri aya masomo 87, avuga ko bigaragaza ubushake n’ubushobozi abagore bafite mu gushaka gufatanya na bagenzi babo b’abagabo kubaka igihugu.

Yagize ati “Mbere wasangaga abagabo aribo bafatwa nk’aho bafite ingufu bonyine zo guteza imbere igihugu cyabo, ariko ibi biragaragaza ko n’abagore ubu bafite uruhare rukomeye mu gufatanya n’abandi mu kuzamura igihugu cyabo.”

Muri uyu muhango kandi Perezida Kagame yahembye abapolisi batatu bahize abandi muri aya masomo, barimo Rudatinya Apollinaire, Ndindabahizi Jean Bosco na Murekatete Alphonsine.

Aya mahugurwa yasojwe yari amaze amezi 12 ; yatangiye tariki ya 18 Werurwe 2013, irimo abanyeshuri 492 ariko 34 bananiwe kuyasoza, barimo abagaragaje imyifatire idahwitse n’uburwayi.

Icyiciro gisojwe ni icya bitandatu ariko ibyiciro bitanu bibanza by’abapolisi bakuru byaberaga mu ishuri rya Musanze mu karere ka Musanze.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/13222286083_5436c1e42c_z-2acc0.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/13222286083_5436c1e42c_z-2acc0.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSInkuru dukesha ikinyamakuru igihe.com gikorera mu Rwanda gitangaza andi makangato ya Mzee Kagame. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko umuntu uwo ariwe wese ugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda abyishyura, asaba inzego z’umutekano kurangwa n’ubufatanye mu gusigasira umutekano. Mu ijambo rye, asoza ku mugaragaro amasomo y’abapolisi b’abofisiye bato i...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE