Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida i Kinshasa rivuga ko ba Perezida Paul Kagame, Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola na Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo bakoreye inama i N’sele yize ku mutekano w’Akarere n’ubuhahirane hagati y’ibihugu.

Perezida Paul Kagame, hagati ni Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola na Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo nyuma yo guhurira mu nama

Mu itangazo basohoye, aba bakuru b’ibihugu biyemeje imyanzuro itatu, uwa mbere ni ugushyiraho inzira y’imikoranire ihoraho hagati y’ibi bihugu bitatu, bise Congo-Rwanda-Angola (CAR) hakabaho ubufatanye bugamije kurwanya imitwe yitwara gisirikare irwanira mu Burasirazuba bwa Congo.

Kuri iyi ngingo aba ba Perezida bavuze ko ibibazo by’umutekano bikwiye no kuganirwaho n’abandi Bakuru b’Ibihugu byo mu Karere binyuze mu guha imbaraga urwego rw’Inama Mpuzamahanga yiga ku Biyaga Bigari (International Conference on the Great Lakes Region, ICGR).

Hagati ya Angola na Congo Kinshasa biyemeje kubyutsa ubuhahirane, no gusana inzira ya gari ya moshi iva Kolwezi-Diloro kugeza Benguela muri Angola.

Abakuru b’Ibihugu bitatu basabye inzego zibishinzwe mu bihugu byabo kwiga neza kuri iyi myanzuro no gukora ibisabwa ngo ishyirwe mu bikorwa.

Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yashimiye aba ba Perezida b’u Rwanda na Angola baje ku muba hafi mu ishyingurwa ry’umubyeyi we Etienne Tchisekedi.

Abandi Bakuru b’Ibihugu barimo Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville, Edgar Lungu wa  Zambia, Faure Gnassingbé wa Togo na Alpha Condé wa  Guinée bazitabira uyu muhango wo gushyingura Etienne Tchisekedi wabanje gukorana na Mobutu Seseseko nyuma akaza kumuhinduka, ndetse akaba ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa ba Kabila, ya ba Laurent Desire n’umwana we Joseph Kabila.

UMUSEKE.RW