P. Kagame ari mu Misiri mu nama yiga ku bibazo bya Sudan n’ibya Libya
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri yageze i Cairo mu Misiri mu nama yiga ku bibazo by’umutekano muke biri muri Sudan no muri Libya.
Perezida Kagame uyu munsi muri iriya nama
Iyi nama irahuza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame waherukaga kuyobora Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi uri kuyobora uyu muryango na Perezida wa Africa y’Epfo, Cyril Ramaphosa uzawuyobora muri Manda itaha.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Cairo muri iyi nama y’umunsi umwe yatumijwe na Perezida Abdel Fattah al-Sisi uri kuyobora AU.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo uzayobora AU muri Manda itaha, we yaraye ageze i Cairo muri buriya butumire bwa mugenzi wabo Sisi.
Mu biganiro byabo baribanda ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri Sudan no muri Libya.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize, muri Sudan hadutse imvururu z’abigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwa Bashir zanasize Bashir ahiritswe ku butegetsi n’igisirikare cyahise gifata ubutegetsi.
Imyigaragambyo muri kiriya gihugu iracyakomeje kuko abaturage basaba abasirikare bafashe ubutegetsi kubuha abasivile.
Muri Libya na ho hamaze iminsi intambara zashojwe na Gen Khalifa Belqasim Haftar uvuga ko ashaka gufata ubutegetsi bwa Tripoli.
Perezida Kagame ageze ahabereye iyi nama
Sisi yayoboye inama yatumijemo bagenzi be
Perezida Ramophosa we yaraye ageze i Cairo
Yakiriwe
UMUSEKE.RW