Opposition nyarwanda ikeneye THINK TANK .
Inkoranyamagambo ya Cambridge yadusobanuriye “ THINK TANK” igira iti : ni ikigo gikora akazi ko kwiga ibibazo kikagaragaza uburyo bwo kubikemura , akenshi usanga ibyo bigo biba bifite intego ya politike .”
Nyuma yo kwitegereza imigendekere ya politike yo mukarere ka Afurika y’ Iburasira zuba n’ akaree k ‘ ibiyaga bigari muri rusange natekereje kuri ubu butumwa nifuza kugeza kubanyarwanda kubona impinduka ikwiye mu u rwatubyaye .
Nasanze ari ngombwa ko dushingira ibikorwa byatugeza kuri iyo mpinduka ku makuru ya nyayo .
Banyarwanda dusangiye kwifuza kubona demokarasi nyayo mu Rwanda , igihe kirageze ngo twige ku ukuntu hakubakwa akanama k’ intiti zidafite aho zibogamiye muri politike , zishyira mugaciro , zakwitangira kwiga kubibazo bihari murwego rwo gushakira umuti ibibazo by amacakubiri n’ ubukene biyogoje urwatubyaye.
Mugihe kitarambiranye , mbona opposition nyarwanda izaba yararangije kwiremamwo amashyaka cyangwase impuzamashyaka zifite imirongo ntahindurwa n’ ibyerekezo bitandukanye bigaragaza ibyerekezo bitandukanye yifuriza igihugu .
Impuzamashyaka zatangiye kwubakwa , imiryango idashingiye ku inyungu n’ ibigo n’ inzego by’ ayo mashyaka n impuzamashyaka nabyo biri kwubakwa etc…
Dushyize mugaciro , ikigomba gukurikira ibi bimaze kugerwaho ni ugushyira mubikorwa imyanzuro y’ iyo mitwe ya politike .
Kugirango akazi ko gushakira demokarasi igihugu cyacu gakomeze munzira nziza , hakenewe ikigega cy’ abanyabwenge , itsinda ry’abantu banononsora cyangwa se THINK TANK nk’ uko bivugwa mururimi rw’ icyongereza.
Nemera ko tugomba gushaka ineza y’ igihugu cyacu , ingobyi yacu twese, umurage tuzasigira abana bacu . Muri uko gushaka ineza y’ urwatubyaye , ni dusabe abanyabwenge muri twe gushyira kuruhande ibibatanya , yaba amoko cyangwa ibitekerezo bya politike bakicara hamwe nk ‘ intiti zitabogama , bakiga kubibazo by’ igihugu bakabyigira ibisubizo.
Igisuti turwanya gifite Think Tanks zihemberwa kugitekerereza no kugishakira uburyo bwo gutsindagira ubutegetsi nimbaraga za sisitemu yacyo akaba ari nayo mpamvu leta iriho kuri ubu usanga itsinda intambara mu itangazamakuru , ikoresha ibinyoma iharabika n’ iterabwoba kuri opposition Nyarwanda muri rusange .
Nemera ntashidikanya ko inama z’ iryo tsinda ry’ intiti cyangwa se Think Tank byafasha opposition nyarwanda muri uru rugendo rwa demokarasi rurwanya igisuti cy’ ubutegetsi bushingiye ku iterabwoba ryagisirikari ritubangamiye twese nk abanyarwanda nkaba mpamagarira impuguke z’ inyangamugayo zarenze umutego w’ amoko n’ amakimbirane ya politike ,zifite ubunararibonye muri politike , zitegereje imikorere ya opposition nyarwanda mumyaka icumi ishize , kuzirikana iki kibazo kuburyo cyategurirwa igisubizo muburyo bwihutirwa kuko ako kanama gakenewe .
Hakenewe ubunararibonye muri politike bushingiye ku ubushakashatsi n’ amakuru yizewe byo kugoboka ibikorwa bya politike by’ ejo hazaza .
Noble Marara