Officer twakundaga yaburiwe irengero kubera igitabo cyasanzwe muri telefone mu modoka ye.
Inkuru ibabaje :
Abagabo babiri bari bubashywe mu ngabo z’ U Rwanda bapfuye ubusa bateganira amagambo mukazi barataha.
Bucyeye uwari mumakosa abyukanye ikimwaro n’inzika, yigira inama yo gusebya mugenzi we amubeshyera ngo haba hari ibiganiro bigamije kugirira nabi umukuru w ‘ igihugu ajya agirana n’i ibigarasha, anatega telefone irimo igitabo kumwe bisigaye byoroha kugurira ibitabo muri telefone kugirango dossier igire uburemere. Icyo gitabo ngo kivuga uko ubutegetsi bwa gisirikari buhirikwa intambwe kuyindi.
Ikibazo cyaragiye kirakura kigera mumatwi ya nyirubwite atanga amabwiriza ngo uwo mwanzi akurikiranwe. Urugo rwe rurasakwa, imodoka ye irasakwa hasangwamo telefone atazi nicyo gitabo atigeze amenya cyangwa ngo anasome. Nuko inzirakarengane y’ umugabo bayambura inkweto ijya gusobanura iby’ iyo migambi mibisha. Imfura barakubita baramugaza igeze aho byose iremera iti byose nibyo narabikoze ndabyemeye ndanabisabira imbabazi. Bati sinya aha ashyiraho umukono.
Umwe mu bashinzwe gushyira nyakubahwa ayo amakuru ayajyana yumva atanoze. Yumva harimo akantu. Agenda yibaza aho umugabo usanzwe yitonda uvuga abaze yaba yarahuriye n’ abarwanya Afande agahinduka umwanzi. Aza gushaka uko yazamuganiriza bari babiri ntibyashoboka kuko nyuma yo kwemera icyaha no kugisabira imbabazi yaburiye irengero ry’ iyo mfura hasigara telefone nicyo gitabo na nyirukubitega mugenzi we ushobora kuba abayeho atariho kuko nabyo ngo byaburiye irengero. Uyu muvandimwe uhangayikishijwe n’ amakuru y’iperereza ryatangiwe kugirango abazi icyo gitabo bose bamenyekane akaba ariwe watwandikiye aduha aya makuru yatubwiye ko amaze igihe yegeranya kandi ngo ashobora kuzira.
Ati : ” Afande uri mukuru wacu bambwirire bitondere iri rari ry’amapeti ryateye. Tukwihakanira muruhame ariko turacyagukunda n’ ibyo uvuga turihisha tukabyumva. Abakwanga nibo bacye.”