Nyuma y’Amezi 6 Gasana Alfred birangiye yangiwe n’Ubuholandi guhagararira u Rwanda.
Mw’ijoro ryakeye Inama y’Abaminisitiri mu Rwanda yaraye teranye isumbuza bwana Alfred Gasana wari wagenwe nubundi n’inama y’Abaminisitiri iyobowe na President Kagame Paul guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’Ubuholandi. Uyu mugabo akaba yasimbujwe undi witwa Dushimimana Lambert wabaye umu Senateri mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda ndetse uyu yari muri Team ya Evode ubwo bavugururaga itegeko nshinga kugira ngo Paul Kagame ashobore kwongera kwiyamamariza manda ya Kane.
Amakuru dukesha umunyamakuru Samuel Baker Byansi ubwo yandikaga ku rukuta rwe ra X nuko Alfred kuva igihe u Rwanda rwamenyeshaga Ubuholandi ko rwifuza ko aruhagararira muri icyo gihugu asimbuye Olivier Nduhungirehe byarangiye iki gihugu cyanze kumwemeze gishingiye kubyo yakoraga mbere kandi ministeri yayoboraga ari imwe mu zashyizwe mu majwi mu kubangamira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
Tubibutse ko na Olivier Nduhungirehe nawe yasimbujwe amaze iminsi avugwaho amakuru atari meza yo gushaka kubangamira bamwe mubanyarwanda baba muri Diaspora batavuga rumwe na Leta ya Kigali.
Mu gihe dutegereje kureba ko uyu Bwana Dushimimana Lambert woherejwe gusimbura Alfred noneho we azabasha kwemezwa, reka tubasabe kutaba kure ya Inyenyeri.
Leave a Reply