Rutuku niko akora . Nta kintu atangira ubuntu. No gutanga aguha akubeshya cyangwa aguhenda  kugirango abanze akuguyaguye abone uko akwambura byose.

Impano y’ umuzungu irishyurwa  nkuko imbeba iboroga yishyura icyo ivanye kuri rwagakoco.

His excellency n’ abajyanama be  bashobora kuba barabyibagiwe kubera ukuntu bakunda kugaragara neza no kubyina intsinzi.

Usibye no kuba rutuku agirira inzika mbi umwirabura wese wamusuzuguye, twe  tukaba turi aho turwana nk’ isenene dupfa umwuka mubi yadusizemo, twibwira ko tumurusha ubwenge kandi tuva mumutego we umwe tujya muwundi ;  biragoye kugirango igihugu kigendera muri demokarasi kibanire neza umunyagitugu . Amaboko atareshya se arasuhuzanya?

Ntakuntu inzego zikorera kumahame ya demokarasi zo mubufaransa zitazajomba ibikwasi  Kagame , kandi ndibaza ko nawe atabiyobewe . Ahubwo uwari yarigize indakoreka ageze ahakomeye kubona agana umuvuga uko ari adashobora kurasa izuba riva!  

Azavana Mushikiwabo  muri OIF se ngo bamuvuze nabi?

Azongera yurize Ambasaderi wabo indege nka twa  “ tuzungu “ birukana nabi kurusha ababoyi?

Azongera asenye Centre Culturel Franco Rwandais yihe ko n’ ahabaga iyambere hakiri itongo?

 

Nyuma rero yo kumubeshya ko amukijije dossier y’ indege burundu rutuku atangiye kumukubita udushyi nk’ utwo bakubita umuteruzi mushya wabeshwe ubucuti akisanga mubucakara .

Uru rwandiko rwa Gerard Prunier, umunyamateka wibanze kuri Afurika y’ iburasirazuba, yandikiye  Institut Montaigne rutubwira muri macye ukuntu Kagame yageze Ikigali yarahungabanyijwe n’ubugambanyi , impfu n’ imirambo itagira ingano yo mu ntambara z’ Ibugande yaciyemo kuva 1979 kugeza 1980.

Ati nyuma yo gutsinda intambara  mukwambere1986, yageze i Kampala ari inyuma ya Museveni “ … yavanye isomo mukuntu (Museveni ) yarwanije ubukoloni n’ibyabwo byose ariko buhoro buhoro agahinduka ishusho ry’ ibyo yarwanije  kuva mubuto bwe.”

Uru Rwandiko rwa Gerard Prunier rurimo amakosa menshi akwiye gukosorwa .

Urugero ni  aho avuga ko Fred Rwigema yiyumvagamo  Ubugande kurusha Ubunyarwanda , cyangwa ko yari Umunyiginya .

Cyakora  rugaragaza ukuntu inkoni y’ icyuma Kagame ategekesheje u Rwanda  imaze kuzana umugese kubera kwiyemera kwe, kwica no kurenganya abanyarwanda ubutabazwa .

Ati kuri ubu Kagame niwe mukuru w’ igihugu wa Afurika ushobora kuganira n’ ibikomerezwa bitegeka isi , ngo agira uruhare mubyemezo bafata  no mubyo munkiko mpuzamahanga ati ariko ubutegetsi bufite uburemere nk’ ubwo buherana nyirabwo mubwigunge.

 

Wasoma inyandiko yose ya Gerard Prunier mururimi rw’ igifaransa ukurikiye iyi link …

https://www.institutmontaigne.org/blog/portrait-de-paul-kagame-president-de-la-republique-du-rwanda

Igishusho iri kuri iyi nkuru  ni iya David Martin wa Institut Montaigne.

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/image-57.jpg?fit=679%2C355&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/image-57.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSPOLITICSRutuku niko akora . Nta kintu atangira ubuntu. No gutanga aguha akubeshya cyangwa aguhenda  kugirango abanze akuguyaguye abone uko akwambura byose. Impano y’ umuzungu irishyurwa  nkuko imbeba iboroga yishyura icyo ivanye kuri rwagakoco. His excellency n’ abajyanama be  bashobora kuba barabyibagiwe kubera ukuntu bakunda kugaragara neza no kubyina intsinzi. Usibye no...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE