Mukirori cyahuje abayobozi bacu mu murengwe uhoraho wo kwizihiza bwa budasa bwaheze mubakire gusa, PM Habumuremyi yatumiwe nk’ igikangisho cyo kwibutsa bagenzi be ko hari  ubafiteho uburenganzira bwose.

Uyu musaza wahuye n’ uruva gusenya kandi yaribiye Mwenyewe amatora nk’ uko umuhungu we yabiduhishuriye : (http://www.inyenyerinews.org/democracy-freedoms/umuhungu-wa-habumuremyi-yemeje-ko-se-yakoze-akazi-ko-kwibira-fpr-amajwi/ ), yahawe ijambo ngo ashime ararengera nka cya gihe yavugaga ku rupfu rwa Patrick Karegeya ati aho mvuye nahabonye ingengabitekerezo ati kandi noneho karabaye yageze mubacikacumu!

Mzee Habumuremyi agombe kuba yarahahamuwe na gahunda za gereza nk’ iyo yagarutseho yo kwiyuhagirira muruhame kuko amagambo yavuze yateye imbeho ishobora kumusubiza mubibazo.


 Abayumvishe n’ abasomye ibyo ikinyamakuru igihe cyayanditseho bihutiye kumutera imijugujugu ngo yavuyemo aregana ngo arahakwa n’ ibindi byinshi.

Abwirwa benshi akumva beneyo.

Ingengabitekerezo igeze n’aho kwitirirwa umuntu wese winubiye  ikibazo cy’ ikimenyane n’ ikenewabo bimubangamiye tuzi muri uru Rwanda usabamo akazi ufite impamya bushobozi n’ ibisabwa byose ukabanza kubazwa ngo “ uri mwene nde”!

Habumuremyi ashobora kuba atatekereje kumagambo yavuze, yahawe imbabazi yihutira kwitura uwazimuhaye amakuru kuko aribyo bimushimisha.

Ahubwo iyo yisanzura ngo abivuge uko biri ati: “ Nepotism yanyu no muri gereza barayivuga. Nimutayireka izababyarira ishyano ubwo n’ umwana umucikacumu twarihiye amashuri atangiye kuyinubira ngaha aho nibereye!”

Ngo nyamwanga kwumva ntiyanze kubona. Muzehe PM ntazire ukuri kwe, wenda yanabivuze ngo hato hatazagira umubeshyera ngo niwe wabibye ibyo bitekerezo muri uwo musore wamubwiye ayo magambo yamukanze, dore ko ijisho ry’ icyama ari ntaho ritagera!

Icyo bikoze ibirori bya 25 ya Unity Club ntibyabaye iby’ ubusa, Ministiri Mimoza yari yaberewe cyane.


Samuel Kamanzi

Photos : Igihe.com & Twitter