Nyagatare: Polisi y’u Rwanda yarashe Abagande babiri binjizaga magendu
Mu ijoro ryakeye abantu babiri barasiwe mu Murenge wa Tabagwe, amakuru avuga ko ari AbanyaUganda bari binjije ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Itangazo Police y’u Rwanda yashyize hanze rivuga ko aba bagabo babiri barashwe ari Job Ebindishaka w’imyaka 32 na Bosco Tuheirwe bombi b’Abagande.
Police y’u Rwanda ivuga abapolisi b’u Rwanda babarashe birwanaho kuko bariya bagabo bariho bagerageza gucika.
Amakuru avuga ko bariya bantu bageragezaga kwambutsa itabi barivanye Uganda barizanye mu Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Munyangango Celestin yemereye Umuseke ko hari abantu babiri barashwe nijoro ngo bari ‘abaforoderi’ barwanyije inzego z’umutekano.
Yagize ati “Turacyareba ngo tumenye ko ari abo muri Uganda, ariko ni abaforoderi bambukanye ibintu bagatangira kurwanya inzego z’umutekano kandi baciye inzira zitemewe.”
Yavuze ko barashwe mu masaha ya saa kenda z’urukerera kuri iki cyumweru tariki 10 Ugushyingo, ngo bari bavanye itabu Uganda baryambukanye mu Rwanda.
Amakuru avuga ko imirambo ya bariya bantu iri mu bitaro bya Nyagatare.
Umuseke wahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, avuga ko ari mu itabaro.
Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ariko nimero ya telefoni ngendanwa ntiyayifata.
Itangazo rya Police rivuga iby’iraswa ry’aba bagabo
UMUSEKE.RW