Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe: Imiryango irenga 100 yari ituye mu kagari ka Gakagati ya kabiri, Umurenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, iratabaza nyuma yo gusenyerwa inzu babagamo ku buryo bavuga ko bwatunguranye ; Akarere ko karabihakana nubwo amafoto y’uhageze yivugira.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko aha hantu bahatuye mu mwaka wa 2007, abenshi baje baturutse mu Ntara zitandukanye zirimo Amajyepfo, Amajyaruguru n’ahandi, bagura amasambu abayobozi b’inzego z’ibanze barabisinyira ku mpapuro z’ubugure IGIHE dufitiye kopi.

Aba baturage baravuga ko izi nzu z’amabati zasenywe, bazubatse vuba nyuma yaho babanje gutura muri nyakatsi, ubuyobozi bukabasaba kuzikuraho kugira ngo bature heza. Bihuitiye kubikora none n’izo bubatse nziza zarasenywe.

Mu mpapuro IGIHE dufitiye kopi, biragarara ko iyi miryamgo yose yahawe impapuro za burundu z’ubutaka, bivuze ko ari ubwa bo mu gihe cy’imyaka 99.

Umwe muri aba baturage waganiriye na banyamakuru, yavuganye agahinda, avuga ko kuwa gatanu w’icyumweru gishize bagiye kubona babona imodoka nyinshi zipakiye abagororwa ziyobowe na bamwe mu bayobozi b’Akarrere ka Nyagatare, zije batangira kubasenyera inzu, izigera ku 100 zishyirwa hasi.

Yagize ati“Twabonye aba bantu baje mu Mudugudu duhita twiruka, kuko twabonaga tutazi ibitubayeho, aba banyururu ntibajuyaje gutangira gushyira amazu yacu hasi, ibintu byose byarimo byarangiritse kuko twari twahunze, kugeza ubu ntituzi icyo tuzira kuko buri munyarwanda afite uburenganzira butura mu gihugu nta nkomyi, ubu twese uko turu 500 turi hanze aho tunyagirwa n’imvura.”

Nubwo aba baturage bemeza ko baba batazi impamvu basenyerwa, umwe muri bo aravuga ko hari amakuru bavana mu nzego z’ibanze, avuga ko hashobora kuba haragurishijwe ku muntu  tutaramenya.

Inzu zasenywe

Bimwe mu byo ngo abayobozi b’inzego z’ibanze babwiwe, birimo ko batagomba kwitaba telefoni batazi.

Akarere ka Nyagatare kabivugaho iki ?

Nyuma yo kuganira n’aba baturage, twashatse kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare ariko atubwira ko ahuze, adusaba ko twavugana n’ushinze amategeko mu karere (Notaire).

Kerebu Turatsinze mu kiganiro yagiranye na nabanyamakuru, yamaganiye kure abavuga ko inzu z’aba baturage zasenywe.

Aha akaba yasubizaga ubwo twamubaza aho kugeza ubu iyi miryango irimo kwikinga imvura. Yagize ati “Nta mazu rwose y’aba baturage twigeze dusenya, yose aracyahari, icyo twabujije aba baturage ni uguhinga gusa.”

Nyamara siko bimeze kuko nyuma y’aho abanyamakuru bageraga Nyagatare aho aba baturage batuye, yasanze inzu zarasenywe, abaturage barara munsi y’amabati batwikiriza ku matafari(Reba mu mafoto).

Nyuma yo kuvuga ko aba baturage batasenyewe, twagarutse mu kumubaza noneho impamvu barimo kubabuza guhinga, Kerebu ati “Ibi byose biraterwa n’amategeko agenga imicungire y’ubutaka, mu buryo bwo kubucunga neza no gukoresha icyo bwagenewe, muri aba bantu rero hari abatarubahirije bimwe muri ibi, birimo kugura ku buryo butemewe no kubukoresha ku buryo butanoze.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi miryango yaguze aha hantu mu buryo butemewe, kuko amategeko avuga ko ihererekanya ry’ubutaka rihererekanwa mu buryo mbumbe, niba umuntu afite hegitari 10 zikorerwamo ubworozi, nashaka kuhagurisha n’ubundi hazagurishwa ubwo butaka bwose, butagabanyijwemo ibice.

Yagize ati “Wasangaga aba bantu baza muri izi nzuri bakagura agace k’ubutaka, ugasanga bihaye gushyiramo imidugudu kandi bitemewe kuko amategeko y’imidugudu avuga ko umudugudu ari uburyo buri muri gahunda, kandi amazu akaba ari hagati ya 100-200.”

Abajijwe niba nta burangare bwabaye ku nzego z’ibanze kuburyo abantu barenga 100 batura aha hantu kandi ubuyobozi buhari mu buryo buvugwa ko butemewe n’amategeko, Kerebu yagize ati “Hari igihe wasangaga baje ubuyobozi bugasanga baramaze kwituza, ubwo twe tubona ntaburangare buhari.”

Avuga ko hari abayobozi batandukanye mu nzego za leta, baje muri aka karere basaba ko abaturage baguze mu buryo butemewe basubiza ubutaka, bagasubizwa amafaranga ya bo. Avuga ko ngo aba baturage bagiye bihunza akarere, ntibegere ubuyobozi ngo bubafashe kwishyuza abo baguzeho ubwo butaka.

Kugeza ubu aba baturage bari kurara ku gasozi baravuga ko bahawe kugeza kuri uyu wa Gatanu kuba bamaze kuhava, bagashaka ahandi berekeza.

Uyu muryango wikinze izuba

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/uyu_mwana_arara_munzu_yamaze_gusenyuka-ae1b2.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/uyu_mwana_arara_munzu_yamaze_gusenyuka-ae1b2.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSInkuru dukesha ikinyamakuru igihe: Imiryango irenga 100 yari ituye mu kagari ka Gakagati ya kabiri, Umurenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, iratabaza nyuma yo gusenyerwa inzu babagamo ku buryo bavuga ko bwatunguranye ; Akarere ko karabihakana nubwo amafoto y’uhageze yivugira. Bamwe muri aba baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko aha hantu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE