Kuri uyu wa Kane mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru hatashywe ikiraro cyo mu kirere gihuza akagari ka Kabere n’aka Nyabimata cyubatswe ku bufatanye bw’Ubuyobozi, Umuryango Bridges to Prosperity n’abaturage.

bufatanyije n’ bafunguye ku mugaragaro ikiraro  kizahuza .

Ni ikiraro kiri hejuru y’umugezi wa Rwerere

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabimata ejo bwari bwabwiye Umuseke ko kiriya kiraro cyubatse hejuru y’umugezi wa Rwerere kizabafasha mu koroshya ubuhahirane hagati y’abatuye akagari ka Kabere n’aka Nyabimata.

Ngo igishimishije abatuye kariya gace ni uko kiriya kiraro cyo mu kirere kizorohereza abanyeshuri kugera ku ishuri vuba kuko bari basanzwe bajya kuzenguruka kugira ngo babashe kubona aho banyura.

Aphrodis Rudasingwa avuga ko kandi ko bizafasha abaturage kugera ku biro byUmurenge mu buryo bworoshye kuko mbere byabasaga gukora urugendo rurerure bazenguruka kugira ngo bagere ku murenge.

Ni ikiraro gifite uburebure bwa metero 63 na metero 15 uvuye ku mugezi ugera hejuru.

Rudasingwa avuga ko abaturage biyemeje kuzafata neza kiriya kiraro kuko bakibonye bagikeneye.

Kuri uyu wa Gatatu umuturage witwa Murekatete yabwiye Umuseke ko abana be ubu bazajya bagera ku ishuri bitabagoye.

Ubuyobozi bw’Umurenge hamwe n’abo muri Bridges to Prosperity bataha kiriya kiraro

Abaturage bijeje ubuyobozi kuzafata neza igikorwa remezo bahawe

Aphrodis Rudasingwa uyobora umurenge wa Nyabimata

Abanyeshyuri bahise bagana ishuri

Bizabafasha kugera ku iRWshuri vuba

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW