Ntangiye iyi nyandiko nisegura kubazayisoma , mbizeza ko itagamije kugira uwo ica intege yaba opozisiyo nyarwanda cyangwa urubuga rw’abaharanira Demokarasi mu Rwanda.

Ibi bitekerezo mbibasangije nzirikana ubumwe n’amahoro arambye twese twifuriza igihigu cyacu. 

Sinirengagije ko ayo mahoro arambye n’ ubumwe nyakuri bw’ abanyarwanda bitazagerwaho ejo cyangwa ejobundi ariko urugendo rw’ intambwe igihumbi rutangirwa n’ intambwe imwe.

Reka ndase kungingo:  Opozisiyo nyarwanda imaze imyaka 26 igerageza  guhangana na leta y’ U Rwanda, igerageza  kuyicyebura, ariko ntabwo ari ibanga yuko itaragira amahirwe yo kugira icyo igeraho. Haremwe imitwe yitwara gisirikari yateye U Rwanda ntihirwe .Inzira yo guhangana gisirikari ikomeje kuba intandaro y’urupfu rw’ abanyarwanda, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.  

Mukarere k’ ibiyaga bigari, intambara yeruye ntabwo ikiri inzira ishoboka yo guhindura ubutegetsi mu gihe tugezemo. Ibihugu by’ ako karere bihujwe n’ amasezerano ashyira imbere ubukungu, ubuhahirane n’ iterambere rusange kuburyo ari ntagihugu gishobora gushyigikira byeruye intambara yashorwa ku ikindi.

Uyu munsi, opozisiyo nyarwanda yaba iyitwaje intwaro cyagwa iharanira impinduka mumahoro nta ngufu ifite yashingiraho ngo ishire amanga yizeye ishya n’ ihirwe mugukomeza guhangana na leta y’ u Rwanda muburyo imaze imyaka 26 ibikora.

Leta y’ U Rwanda ntabwo iteze gucururuka ngo icishe make yemere ibiganiro na opozisiyo isuzugura. Iyirusha imbaraga n’ ubushobozi bwo gukomeza intonganya n’ uku kwihimura guhoraho imazemo imyaka 26 .Ntabwo izakorera ku cyokere cyangwa ngo iterwe isoni n’ induru yavugirijwe ngo yemere ibiganiro.  

Ko leta y’ u Rwanda ari ntakintu itakaza muri uku gukomeza guhanganira mumuyaga , opozisiyo nyarwanda nayo byaba ari uko?

Ubu busabe bw’ ivugurura mumikorere ya  opozisiyo  ntibukuraho cyangwa ngo buteshe agaciro  ibyo tumaze igihe turega leta y’ U Rwanda byaba byarakozwe kurwego ry’ ishyaka , umuryango runaka cyangwa se umuntu kugiti cye.

 Ubwicanyi, ubudahanwa, gucecekesha abatavuga rumwe na leta, ruswa, kubuza ubwisanzure mu isakaza bitekerezo, ubwikanyizi bw’ ubutegetsi biracyari ikibazo gikomeye mu Rwanda.

Opozisiyo igeze aho inanirwa no gutegura umwigaragambyo w’ amahoro, yaba yiteguye gutekereza ku ubundi buryo bwo kwumvikanisha ibitekerezo byayo?

Iki ni igihe cyo gutekereza amahoro. Intambara, umwiryane , urwango n’amakimbirane biduhenda kurusha amahoro. Amahoro niyo twese dufitemo inyungu. Abanyepolitike bacu bo mubuhungiro batubwira ko amahoro arambye ariyo ntego yabo. Nibagire icyo bakora , barushe ubutwari bagenzi babo bari mugihugu  kuko ibikorwa biruta amagabo. lgihe kirageze ngo batere intambwe ifatika yatugeza kuri ayo mahoro kuko bigaragarira wese ko Kigali itazigera itera intambwe zirenze Inama y’ igihugu y’ umushyikirano na Rwanda Day. 

Kwitabira umushyikirano birakenewe kuko ari ntahandi opozisiyo izahurira na leta irwanya ngo bishoboke. Bizayisaba kwivugurura ikibumbira mu miryango aho kwibumbira mumashyaka n’ amashyirahamwe ahangana na leta kumbuga nkoranya mbaga.

4 Nyakanga 1994 FPR yafashe ubutegetsi nyuma yo gutsinda intambara yashoye kuri leta yayoboraga u Rwanda icyo gihe; intsinzi ya FPR hari abanyarwanda yambuye byinshi inabatera ihungabana rikomeye gusa ibyo ntibikuraho ko FPR yatsinze intambara ikaba ikigenga urubuga rwa politike mugihugu duharanirira Demokarasi.

Kuvugurura opozisiyo nyarwanda ntibivuze ko igomba kureka kunenga leta, no kuyisaba ibisobanuro kunshingano ituzuza. Kuvugurura opozisiyo nyarwanda ya nyuma ya 1994 ni ukwemera ko ubwinshi bw’amashyaka ayigize bitagirira akamaro abanyarwanda nkuko bikomeza guhembera umwiryane n’ ubwumvikane bucye.  Ibi bikaba byarutwa nuko abanyarwanda bari hanze y’ igihugu batibona muri gahunda za leta ya FPR bakwibumbira mumiryango ishyingiye kumiturire yabo ( communities) , bagatora  ababahagararira muri gahunda zigeneye abanyarwanda bose baba abemeranya na leta cyangwa abatemeranya nayo nk’ Inama y’ Igihugu y’ Umushyikirano cyangwa Rwanda Day.

Generali Kagame aritegura urubyiruko ruzakomeza system yubatse -ishobora kuzahungabana umunsi yayivuyemo- bitavuze ko izasimburwa n’ iteme ryubakiye mumuyaga cyangwa n’ ubwinshi bw’ amashyaka atabasha kugira icyo ahuriraho.

Opozisiyo nyarwanda ntabwo igomba gusigara inyuma, nayo igomba kwitegura guhagararira ibitekerezo byayo muburyo bujyanye nigihe tugezemo kuko bitabaye ibyo, izahera muri byacitse zo kumbuga nkoranyambaga.

Noble Marara