Nkusi Uwimana Agnes ngo yaba agiye gutuma Minister Gatabazi yubikirwa imbehe.
Abakurikira ibiganiro bya Nkusi Uwimana Agnes kurubuga rwa YouTube barimo umushakashatsi Tom Ndahiro bamaze iminsi bamurega ingengabitekerezo ya jenoside n’ imvugo isesereza. Mubiganiro bye biheruka Nkusi Agnes aherutse kuvuga uburyo ki inkotanyi zimutinya, anihanangiriza abo yise abanebwe bakoresha ibiganiro bye bashaka views n’ amafaranga ya YouTube gusa muri uko guhangana na Tom Ndahiro na Rutindukanamurego hari amagambo Agnes yakoresheje avuga kuri jenoside muburyo bwababaje benshi ayigereranya n’inkono yatetswe ngo Tom Ndahiro n’abandi baje basanga ihiye bakarura!
Aya magambo akaba ariyo nyirabayazana y’ ukuntu Minister Gatabazi n’ abo muri RIB bariho basabwa gusobanuza nyirayo hashyizweho “pressure” kuburyo Nkusi Agnes ashobora guhura n’ ibibazo bimwe n’ abandi ba youtuberi bari mugihome.
Ubwisanzure nibuharanirwe. Burakenewe mu urwatubyaye. Gusa nanone ntituzabure kugaya imvugo igereranya ubugome n’ ubunyamanswa bwakozwe muri 94 n’ ibiribwa imaze kugera ku rwego ruteye agahinda mumvugo y ‘abanyarwanda hitwajwe igihe ngo Mzee Tito Rutaremara yaba yaravuze ko ari ntawe ukora umuleti atamennye amagi abwira abari baje gusaba FPR kureka iby’intambara yariho irwana mbere yuko jenoside yakorewe abatutsi itangira. Nimba koko yarakoresheje ayo magambo ntiyari akwiye kwamaganwa aho kugirwa urwitwazo rwo gushira isoni umuntu avugira hejuru kugeza kugereranya ubwicanyi n’inkono, akongera ati inkwi zayitetse yarangiza ati kwarura muri 2022 ! Nkusi Agnes n’abanyarwanda bakomeye kuri iyi mvugo ntibari bakwiye kwegerwa bakagirwa inama kuri iyo ngingo ?
Samuel Kamanzi