Nyuma y’ ikiganiro Minisitiri Sezibera yagiranye n’ itangazamakuru ahakana ifungwa ry’ abasirikari bakomeye ba RPA (Gen Emmanuel Ruvusha,Gen Joseph Nzabamwita ufungiye murugo ,Gen Fred Ibingira nawe ufungiye iwe , na Col Francis Mutiganda), Inyenyeri News yahawe amakuru na bamwe mubasirikari bahibereye badusobanuriye imvo n’imvano y’ ifungwa ry’ aba basirikari bakuru.

Dore uko batubwiye :

” Abo basirikari ni byo barafunze . Bamwe bafungiye murugo abandi … ndumva bihagije gusa kubabwira ko bafunze. “

Abo basirikari ngo baba bazira ibyo batumwe i Burundi mugihugu cy’abaturanyi batashoboye kugeraho:

“Gen Nzabamwita na Col Mutiganda bananiwe guhuza ibikorwa by’ amashami bashinzwe kugirango babone amakuru Gen Ruvusha yagombaga gushingiraho kugirango nawe abone uko akora operations i Burundi mugihugu cy’ abaturanyi…”

” Bagombaga guca muri Red Tabara bakabona uko binjira i Burundi mugihugu cy ‘abaturanyi ariko ntibyaboroheye kuko ahubwo bambuwe ibikoresho bataragera Kongo , abahageze ntibabashe kurenga Kongo ahubwo bikaba ngombwa ko bagaruka igitaraganya. General Ruvusha ni ibyo azira, yahawe amakuru adahagije , bituma operation… zipfa.”

” … ( Kagame )yaravuze ngo Ibingira abe ariwe ubijyamo , ariko Afande Ibingira yaramwangiye … avuga ko atava mubuzima busanzwe ngo asubire kurugamba kubera imyaka agezemo.”

Kuba abasirikari basigaye banga amategeko ya Kagame ngo abibonamo Kayumba Nyamwasa kuburyo ahora amubacyurira ngo abafunga ababwira ngo bananirwa gukora ibyo batumwe kuko atari Kayumba uba ubohereje. Kagame yishyizemo ko ari we utuma abasirikari biha kumusuzugura. Igikomye cyose ni Kayumba kuburyo amwikanga muri buri kintu cyose; ageze naho amwikanga ku imipaka y’ igihugu akoherezayo aba G.P. !

Nimba n’abasirikari nka Ibingira bageze aho kwanga amategeko ya Kagame bigeze ahateye inkeke …

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/image-122-1.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/image-122-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONNyuma y' ikiganiro Minisitiri Sezibera yagiranye n' itangazamakuru ahakana ifungwa ry' abasirikari bakomeye ba RPA (Gen Emmanuel Ruvusha,Gen Joseph Nzabamwita ufungiye murugo ,Gen Fred Ibingira nawe ufungiye iwe , na Col Francis Mutiganda), Inyenyeri News yahawe amakuru na bamwe mubasirikari bahibereye badusobanuriye ...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE