Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ruzwi nka ‘Youth Volunteers’ rwo mu karere ka Ngoma ruravuga ko hari abaturage na bamwe mu bayobozi babita ‘maneko’ za Police bagahora babishisha bigatuma batagirana imikoranire.

Urubyiruko rw’abakorerabushake ngo hari bamwe babita maneko

Uru rubyiruko rusanzwe rukorana na Police mu gutanga amakuru agamije gutahura no gukumira ibyaha bitaraba, ruvuga ko hari bamwe mu baturage bitiranya inshingano zabo n’umwuga wo gutata amakuru.

Jean Marie Tuyizere  umwe muri uru rubyiruko rukorera ubushake, avuga ko ibi bituma batuzuza inshingano zabo kuko aho bageze hose bahita baruca bakarumira.

Ati “Ushobora kujya kubaza umuntu ahari ibiyobyabwenge cyangwa abakoze ibyaha byo guhohotera abandi, akenshi babizi kuri Polisi iyo babonye bikozwe n’undi muntu usanzwe baratangira bakakwita maneko, bakakugira umutasi, ugasanga ni imbogamizi.”

Uru rubyiruko ruvuga ko abaturage na bamwe mu bayobozi bakwiye guhindura imyumvire kuko n’amakuru bakura mu baturage aba agamije kubabungabungira umutekano uretse ko ngo batanayatanga yose ahubwo batanga ay’ingenzi ashobora kwifashishwa.

Joselyne Mukamukiza ati “Kubera ko n’ubundi bumva ko turi abakorerabushake bakorana na Polisi bumva ko amakuru yose tubona tuyaha Polisi ariko tugerageza kubereka ko tutari abatasi ba polisi ahubwo turi abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abaturage.”

Ngo iyi mvugo ikoreshwa n’abaturage ariko hari na bamwe mu bayobozi batifuza gukorana n’uru rubyiruko na bo barwita maneko.

Nyirahabineza Madeline Sada ati “Byarabaye mu murenge wa Mutenderi aho umuyobozi w’umurenge yaje akabwira abandi bayobozi ngo mwitondere ‘youth volunteers’ bazanye hano.”

Umuhuzabikorwa w’umuryango w’urubyiruko rw’abakorerabushake, Murenzi Abdalah ku rwego rw’Igihugu avuga ko abaturage bakwiye kumva neza inshingano z’uru rubyiruko.

Avuga ko uru rubyiruko rukorana na Police mu nyungu zo gutahura ibyaha kugira ngo bikumirwe bitaraba.

Ati “Nta muntu n’umwe wakwishimira ko icyaha gihabwa intebe mu gihugu cyacu, uwakumva ko urubyiruko rw’abakorerabushake kuba rukorana na Police ari ikibazo sibyo, byagakwiye ko buri Munyarwanda aba ari umufatanyabikorwa wa akaba umwe mu bakumira icyaha kitaraba.”

Iri huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake rimaze imyaka itandatu rishyizweho, rifite intego zo guteza imbere u Rwanda binyuze mu kwitabira ibikorwa byo guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage, banateza imbere indangagaciro zo gukunda igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Inzego z’umutekano muri Ngoma zo zirashishikariza urubyiruko gukora neza akazi rwiyemeje

Bamwe mu bahagarariye inzego z’urubyiruko rw’abakorerabushake mukarere ka Ngoma baherutse kugirana ibiganiro n’inzego z’umutekano, akarere n’ubuyobozi bwarwo bukuru

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSUrubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ruzwi nka ‘Youth Volunteers’ rwo mu karere ka Ngoma ruravuga ko hari abaturage na bamwe mu bayobozi babita ‘maneko’ za Police bagahora babishisha bigatuma batagirana imikoranire. Urubyiruko rw’abakorerabushake ngo hari bamwe babita maneko Uru rubyiruko rusanzwe rukorana na Police mu gutanga amakuru agamije gutahura no gukumira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE