Mu mugi wa Kigali  hakunze kuba ibirori  ( parties ) zikunze guhuza urubyiruko rwagashize ( cyane cyane – ariko ngo nabakuze  sometimes )  mubirori by’ ubusinzi bukabije , bikorerwamo ubusambanyi bwarenze ihaniro  , gucuruza no gusangira ibiyobyabwenge bitandukanye nk’ itabi rya siporo  cyangwa se” ikuku” ( urumogi) ,utunini ,” mugo”  bajya banita  agasukari ( heroine ), “akanyaburayi” ,” akanyafu” ( cocaine ). Ibyo biyobya bwenge bihenda  namwe murumva ababicuruza abo aribo n’ubakingira ikibaba uwo ari we!

Ubusanzwe ubutumire muri  izo “Stag Parties”  ngo ntibucuruzwa  kuburyo by’ iyi yaburijwemo.   Abazihuriramo baba babiziranyeho , nibo bishakira ubatunganyiriza  icyo kirori ( uwo bita “umuprofessional”), bakamwishyura kugirango abashakire ibyo  bazayikeneramo byose , harimo n’abo bana basambanya. Stag Parties zirimo abaseriva ( abaherekeza ) bambaye ubusa zirasanzwe cyane muri Kigali, ndetse n’abanyamahanga basura u Rwanda , ba bashyitsi bimena baba baje mumanama etc. ngo barazikunda cyane ; Polisi irabizi , ndetse bamwe mubayobozi ba Polisi n’abandi bayobozi bo muri leta bazihoramo bannywa za nzoga zihenze cyane  nka za Hennessy  na Martel, biganana gusoma kuri Cigars .

“Afande” Dan Munyuza ntabiyobewe. No muri iyi weekendi hari izizaba  azoherezamo abazamunekera  abazazitabirira batandukanye.

Uyumunsi rero kutubwira ngo igitaramo cy’ ubusambanyi cyaburijwemo ni ukubeshya abahinde .Wenda ni batubwire ko abashatse gukora icyo gitaramo atari aba “professionals “,ko  batandukiriye bakamamaza bagakabya bikabakoraho. Ibitaramo by’abagashize bya Stag Parties  bya Gay Parties , Lesbian Parties , “Illuminati ” , ibyo Gusezera n’ ibindi  byabaye umuco. Abatari babizi ni ukwihangana.

Isi irashaje erega… 

Abasengera igihugu cyacu , twikomereze…

 

Christine Muhirwa  

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/image-35.jpg?fit=960%2C916&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/image-35.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONMu mugi wa Kigali  hakunze kuba ibirori  ( parties ) zikunze guhuza urubyiruko rwagashize ( cyane cyane - ariko ngo nabakuze  sometimes )  mubirori by' ubusinzi bukabije , bikorerwamo ubusambanyi bwarenze ihaniro  , gucuruza no gusangira ibiyobyabwenge bitandukanye nk' itabi rya siporo  cyangwa se' ikuku' ( urumogi) ,utunini ,'...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE