Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by‘Abafaransa RFI nuko imiryango Itegamiye kuri Leta muri Congo Brazaville yandikiye Leta iyisaba kwirukana ku butaka bwayo Ambasaderi w’u Rwanda muricyo gihugu bwana Theoneste Mutsindashyaka. Ibi bibaye nyuma y’ibyo yatangarije kuri media zo muricyo gihugu bigafatwa nk‘igitutsi ku baturage ba Repubulika ya Kongo mu rwego rw’impaka zerekeranye no kwegurira Leta y’u Rwanda ubutaka bungana na Km² 980 bugenewe ubuhinzi.

Mu bitangazamakuru bya Repubulika ya Kongo, Théoneste Mutsindashyaka, ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu yatangaje ko “Abanyekongo barwanya uyu mushinga ari abangiza umubano w’u Rwanda na Kongo” asezeranya kwigisha Abanyekongo.

Muburakari bwinshi, Nina Cynthia Kiyindou, umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura Uburenganzira bwa muntu (OCDH) muri Kongo, yavuze mu ncamake amagambo agira ati: “Uyi ambasaderi yakoze ibintu bitemewe mu maso y’Abanyekongo. Natwe, imiryango itegamiye kuri Leta, twamaganye iyi myifatire igizwe n’agusuzuguro ku baturage ba Kongo no kurenga ku masezerano mpuzamahanga agenga umubano mpuzamahanga hagati y‘ibihugu.”

Yakomeje agira ati: “Yatangarije itangazamakuru ayo mafuti asa naho ashaka gutanga isomo ku baturage ba Kongo, ikibabaje ubu aridegembya ntakibazo afite. Abaturage basaba leta kurushaho gusobanura neza kubijyanye no kwimura cyangwa kugurisha ubutaka kuri Leta y’u Rwanda. Birasanzwe ko abaturage babaza guverinoma yabo gutanga ubusobanuro ku kintu runaka ishaka gukora kidasobanutse.” Biracyaza, ntukabe kure y’Inyenyeri…

@shema_Rwa