Ngo Kagame arwaye amafaranga ya Rujugiro kuburyo ejo ejobundi dushobora kumva yirutse !
Ikambere ngo byakomeye !
Nyuma y’ uko intore izirusha intambwe yisararanze igafunga umupaka kubera ukuntu yafatiwe mucyuho ivogerera umuturanyi , umuriro wa munyangire yahungije akaruha ukanga gufata , ubu ngo kabaye mu Rugwiro.
Kagame ngo yari yarizeye ko akarere ( Tanzaniya na Kenya- kuko abandi bo yarangije kubita abanzi ) kashyigikira amakosa yakoze yo gufunga umupaka atungurwa nuko batumva iryo hunganya mutekano arega abo ahiga agahotorera aho baba bamuhungiye ,muri ibyo bihugu byabo abaziza kwanga kumupfukamira, none ngo ubu ikimwaro cyamuhinduye nk’ inka yica!
Kagame ngo ababajwe by’ umwihariko nukuntu itangazamakuru rya Uganda , rimaze iminsi riha ijambo abanyarwanda bakisobanurira ubwabo icyo bapfa nawe n’ ukuntu ababangamira n’ igituma abanyarwanda bakomeje guhunga igihugu cyabo bakunda yahinduye akarima ke!
Amakuru atugeraho y’ urwenya rw’agahinda ni uko muri ibyo bihugu yabuze uko asuzugura, Idebe ryacu intore izirusha intambwe yacu ,r yahimbiwe akazina ka “mwenda wazimu ” ( umusazi) ngo uza azanye ” tafsiri zake” ( ubujajwa bwe).
Ubu koko uku guseba nti kwari kurutwa no gucisha make, hari ukurutanga kurenze uku ?
Christine Muhirwa