Kuri uyu wa kane ku Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, Umunyamakuru Ndayizera Phocas n’abo bareganwa bagera kuri 11  bose bakurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu basabiwe gufungwa indi minsi 30 by’agateganyo.

Abareganwa na Phocas Ndayizera hari abavuze ko bajuriye ku kemezo cyo kubafunga by’agateganyo ngo uyu munsi batunguwe no gusabirwa kandi indi minsi 30

Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha impamvu zikomeye zatumye busabira abaregwa gukomeza gukurikiranwa bafunze.

Ubushinjacyaha bubwira Urukiko ko bariya baregwa bihimbye amazina kugira ngo biyoberanye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu bityo ko bongera gukatirwa iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo.

Bwabwiye urukiko ko abaregwa bose basabirwa kongera gufungwa by’agateganyo iminsi 30 muri gereza kuko hari iperereza ry’inyongera bukiri gukora kugira ngo dosiye itegurwe neza ishyikirizwe urukiko.

Muri byo harimo inyandiko ya gihanga izagaragaza ingano y’intambi (Dynamite) bivugwa ko zatanywe abaregwa n’ibyo zishobora kwangiza  kuko ngo ubushinjacyaha nta bushishozi bufite bwo kubipiman ngo niyo mpamvu hiyambajwe abahanga.

Urukiko bwabajije ubushinjacyacha niba abaregwa barekuwe by’agateganyo hari icyo byabangamira ku iperereza bugitegereje, Ubushinjacyaha busubiza ko abaregwa baramutse barekuwe byaribangamira kuko bakurikiranyweho ibyaha by’ubugome n’ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko abaregwa atari bo gusa hari n’abandi bagishakishwa, buti “…kandi mwibuke ko bagikorana na Cassien Ntamuhanga watorotse gereza uri hanze…”

Umucamanza yabajije abaregwa impamvu batanga zo kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze, uwitwa Shiragahinda Alias “wari wariyise Shira Erneste” avuga ko abayeho nabi muri gereza, ko iminsi 30 amaze muri gereza atarabona aho aryama.

Umunyamakuru Ndayizera Phocas “wari wariyise Kazire” n’uwitwa  Karangwa Prof “wari wiyise Laborantin) babwiye urukiko ko bakimara gukatirwa n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge gufungwa iminsi 30 by’agateganyo babwiye urukiko bajuriye.

Babwiye urukiko ko bari bategereje ko baburanishwa ku ifungwa n’ifungura by’agateganyo, ko batunguwe no kubona basabirwa indi minsi 30 yo gufungwa muri gereza n’Ubushinjacyaha.

Urukiko rwanzuye ko ruzasoma uru rubanza kuwa 19 Gashyantare 2019 saa cyenda.

Ubushinjacyaha mu rukiko rwasubiyemo amwe mu mazina abaregwa bari biyise nk’uko twabitangaje mu nkuru iheruka ivuga kuri uru rubanza, avuga ko ari ikimenyetso ko abaregwa bari bafite umugambi w’ubugizi bwa nabi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bantu bakomeza gufungwa kuko hari iperereza rigikorwa, kandi ngo bafunguwe byaritambamira

Jean Paul Nkundineza
UMUSEKE.RW