Ndasaba ibiganiro hagati y’ abarwanya leta
Bavandimwe dusangiye ubunyarwanda byumwihariko akaga ko kuba duhejejwe ishyanga n’ iyi leta y’ igitugu,
Ndabasuhuza mbabwira nti Yezu Akuzwe !
Ntakindi kinzinduye , nagirango mbasabe kuntumikira kuri bakuru bacu bakuriye amashyaka ya politike atavuga rumwe na leta ya Pawulo Kagame.
Muminsi yashize twumvishe havugwa ubusabe bw’ impuza mashyaka P5 bw’ ibiganiro na leta ya Kigali .
Nk’umunyarwanda w’ impunzi wifuza gutaha mu Rwanda rutekanye , nkazaruraga abana banjye mbwira ko ari igihugu gisumba ibindi byose , ndagirango nsabe abanyarwanda muri rusange , byumwihariko abanyepolitike kuzirikana akababaro kacu twese , bakava kwizima bakareba uko baganira .
Nukuberiki twe nkabanyarwanda baba hanze tutagira inama y ‘umushyikirano yacu? Nimba tunaniwe kwitabira uw ‘ umunyagitugu utwita ibigarasha, inzererezi etc., uduhiga akatwoherereza abatwica n’ abatuzanira uburozi, ni iki kitubuza kwegerana ngo tuganire kubibazo bitwugarije ngo tumwereke ko twe demokarasi tuyishoboye ?
Ndabasaba nkomeje gutekereza kuri ubu busabe bwanjye kandi mbizeza ko tubishatse byashoboka kandi ko byaba intamwe ikomeye kuri uru rugamba turiho .
Rutikanga N. Bernard