Na babandi twababariye bafunzwe barwanira ibyo ntazi iminsi yabo irabaze, turaza kubongeramo Uruvire-“Paul Kagame”
Mu mbwirwaruhame Perezida Paul Kagame yagejeje ejo kubari bitabiriye inama ngaruka mwaka ya Unity Club yatangaje amagambo akomeye aho yaciye amarenga akavuga ko hari abantu bamwe yise ko bavuga ko barwanira Demokarasi we yita “Ibyo ntazi” hanyuma akaza kubababarira bagafungurwa ariko bakanga kuva kwizima, yavuze ko iminsi yabo ibaze nubwo we yavuze mu marenga atanga urugero rw’Isaha imanikwa ku nkuta yashizemo Uruvire aho bisaba ko rwongerwamo kugira ngo yongere ikore.
Umusesenguzi wa Inyenyeri asanga iyi ari integuza yuko bamwe mu banyapolitike bakorera imbere mugihugu barimo Ingabire Victoire bashobora kugirirwa nabi ndetse harimo no kuba bakwicwa kuko Perezida Kagame yumvikanye nanone avuga ko iminsi yabo ibaze.
Umusesenguzi yongeyeho ko abona Perezida Kagame asa nufite ubwira bwinshi muriy’iminsi aho asa naho afite ikintu kitazwi asiganwa nacyo aho umuntu abibonera muburyo azamura mu nzego ku muvuduko udasanzwe umuhungu we mu gisirikare ndetse n’uburyo ingabo ze RDF/M23 zisa nizisiganwa zifata uduce dutandukanye mu burasizuba bwa Repubulika ya Kongo.
Biracyaza, ntimukabe kure ya Inyenyeri…