Mzee M7 yabereye Afande PC imfura yitabira inama ya EAC yayoboye!
Uruntu runtu rukomeje kunuka hagati y’ u Rwanda n’ ibihugu ruhanye imbibi biteye inkeke gusa! Abaturage bagize ubumwe bw’ ibi bihugu bazaba abande nimba abayobozi babyo bakomeje kurebana ay’ ingwe, kuryaryana no gucengana ?
Inyenyeri yabonye amakuru yemeza ko Mzee Museveni yitabiriye iyi nama murwego rwo guherekeza South Soudan kuko Mpatsibihugu ariwe yashinze umutekano w’ibyerekeye peteroli yayo.
” …ashobora kuba yanze ko Afande afatirana Kiir akamujyana muri deal, ibihe turimo abazi ubwenge bagomba kubishakiramo akantu kandi Afande kuri deal ahora ari maso…”
Kenya yo ngo ishobora kuba ariyo yonyine igifite ikizere cyo kuzabona uyu muryango wa EAC ugira icyo ugeraho gifatika kuko na Tanzaniya imaze kuwukuraho amaboko.
Tanzaniya ntiyabonetse , n’ u Burundi nti bwabonetse muri iyi nama . Intambara y’ ubutita hagati y’ abakuru ba EAC ko ijya ahakomeye tuzayikira??!
Biteye inkeke kuba u Rwanda rugeze aho rwishishwa na buri muturanyi! Twabaye giti mujisho na nyirabayazana w’ ibibazo byose by’ ubwumvikane bucye mukarere! Duhinduka wa muturanyi wiyemera, wiyenza kuri bose yibeshya ko ari uko bihagararaho kandi ari ukwihemukira kuko burya abaturanyi bose iyo bakuviriyeho inda imwe , ugasigara wumvikana n’ uwo wiba, mukabana muryaryana nawe akubita urutoki kurundi ategereje umunsi azagufatira mu ‘icyuho , biba byaragukomeranye . Turikungurira.