Mutabazi Sadiq ufite imyaka 18, wo mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, yimennyeho lisansi maze aragurumana.
Abanyarwanda bageze aho kwitwika kubera kubura uko bagira, iki nikimenyetso cyerekana akababaro abanyarwanda bose bafite muri rusange. Mutabazi abaye umunyarwanda wambere wiyahuza kwitwika, Inkeragutabara n’ingabo zagombye kubungabunga umutekano w’abanyarwanda bose muri rusange badatoranije aho umuntu akomoka cyangwa ubwoko bwe. Mutabazi Sadiq yari umusore wicururizaga utuntu duke, yaje kwamburwa amafrangaye agera ku bihumbi Magana atatu ndetse anakomezwa akurikiranwa agera naho kwamburwa uducuruzwa twe yadandazaga nuko abura uko agira ahitamo kwiyahura.
Leta ya Kigali ikomeje kugaragaza ubushake buke mugufasha Mutabazi kandi yarahiye ibice 80% bikaba bivuga ko yahiye cyane bikabije.
Ababonye uko byagenze bavuze ko Mutabazi yafashwe n’inkeragutabara acururiza mu muhanda.
Ubundi ngo yacuruzaga uduconsho turimo ubunyobwa, ibisuguti na bombo.
Bavuze ko izo nkeragutabara zamwambuye amafaranga n’ibicuruzwa yari afite.
Bavuze ko Mutabazi yararwajwe na nyina mwivuriro rya Kigali. Nkuko uwo twavuganye wasabye kutivuga amazina yagize ati “hano turababaye bikabije, imibereho yacu iteye agahinda. Ati ntabwo twabaho tudakora kandi dufite abana n’abavandimwe tugomba gufasha, ati abategetsi n’ingabo zabo basa nkaho batumva akababaro kacu. Ntahandi dufite dukura ikidutunga kuko amasambu abategetsi barayagabanye dusigariraho, none baratubuza nokudandaza†ubwose tuzabaho dute? Twagerageje gushaka umuvugizi winkeragutabara cyangwa uwa Leta ngo adutangarije kubyerekeye kuriyimpamvu ya Mutabazi aliko ntibyashoboka.
Umuyobozi winkeragutabara, Gen Fred Ibingira
Ubuyobozi bwinkeragutabara nabwo bumaze igihe bwarahungabanye kuko umuyobozi wazo Gen Ibingira Fred warumaze igihe muburoko hanyuma akaza gufungurwa ntabwo akiboneka, biragaragara ko inkeragutabara zabaye ibikoresho byayandi mashami yiperereza, kuko amakuru atugeraho yemeza ko Gen Ibingira atakiboneka ninkeragutaba ubwazo zitamuca iryera kuva yava muburoko.
Kampayana Albert Gisenyi
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/mutabazi-sadiq-ufite-imyaka-18-wo-mu-mujyi-wa-gisenyi-mu-karere-ka-rubavu-yimennyeho-lisansi-maze-aragurumana/LATEST NEWSAbanyarwanda bageze aho kwitwika kubera kubura uko bagira, iki nikimenyetso cyerekana akababaro abanyarwanda bose bafite muri rusange. Mutabazi abaye umunyarwanda wambere wiyahuza kwitwika, Inkeragutabara n’ingabo zagombye kubungabunga umutekano w’abanyarwanda bose muri rusange badatoranije aho umuntu akomoka cyangwa ubwoko bwe. Mutabazi Sadiq yari umusore wicururizaga utuntu duke, yaje kwamburwa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Kuki se Abanyagisenyi bari aho babonye uyu musore yiyahuza umuriro bakareba gusa maze bakicecekera?Kukise Abanyarwanda bakomeje kurebera gusa ibibera iwabo bidakwiye bakaririra mu myotsi gusa aho guhaguruka bagakora nko muri Tunisia?Hrya ngo batinya gupfa?Niba batinya gupfa rero nibaceceke ntibakavuge ngo barababaye.Umunsi bababaye bazashira ubwoba bwo gupfa.
Ariko se ko Kagame na ameze nkuta zi kureba ,ushobora gufata gute umuntu nka Ibingira wishe imbaga y’abanyarwanda amanywa ava,i Kibeho ukamuha kuyobora abashinzwe umutekeno w’abanyarwanda?Abo ayoboye ntibakora nka we?
wo musore yigeze abwira ubuyozi ngo bunanirwe kumuregera umujinya wimbwa ushirira mumu urizo
Yes Man!
wibagiwe ho ko bwana Ibingira (Byilingiro) kwandika izina rye bimugora cyane ariko akayobora abarangije za kaminuza
Aliko abanyarwanda ntimukabeho mwoshya gusa,musa nababandi bashuka bagenzi babo ngo nibarwane barabatabara bakubitwa ngo ntitwari twakubwiye.Ndibuka ahantu nabonye Twagiramungu kuri youtube cyangwa indi abwira abanyarwanda aho bari bateraniye ababwira uko agiye mu rwanda kwiyamamaliza kuba perezida,akababwira ati ubu kandi mwese ntimwahuruye kuko muje kunyunva cyangwa ngo munsezeraho ahubwo ndabizi ko mu matamatama muri kuvuga ngo nikigende bakice,cyangwa mwaje mwibwira ko ngiye kubabwira ko ntakigiye.