Iperereza rya leta y’u Rwanda ngo rifite impungenge zuko Mushikiwacu yaba agiye kumwarira Erevani muri Arumeniya!

Ikinyamakuru cy’ iperereza ry’ u Rwanda  ( Rushyashya ) kirashinja isi n’ ijuru ngo kuba  byaritambitse muri dossier ya Mushikiwabo kuburyo ngo :

Mu minsi ishize ibintu byari byiza kuri kandidatire ya Mushikiwabo  none birasa ngo n’ibyasubiye irudubi nkuko uwaduhaye aya makuru abivuga.”

Rushyashya muri iyo nkuru yayo irashinja  abo iperereza rikomeje kubonamo ikibazo kubutegetsi bwa Paulo Kagame  aribo Rujugiro, Museveni n’ Uburundi!

Ubufaransa bwo  Kagame yari azi ko  buzamuha icyo abutegetse kubera ukuntu abuhozaho urushyo rwa Jenoside none ubwo abonye abazungu bamukinnye agatendo ko  kumusebya bakamuha ab’isi atangiye kuvuga ngo burashaka gushora intambara ku Rwanda!

 

Kagame  nawe arasetsa agakabya!

Buriya koko abona u Rwanda rwikoreye millioni esheshatu (6 000 000) z’inzirakarengane z’abanyekongo  

rwayobora  umuryango ushyira imbere uburenganzira bw’ ikiremwa muntu?

Tuvuge se ko ataramenya abazungu n’ imyaka amaze afitanye ubucuti bukomeye nabo  ( kabone nubwo bwaba bushingiye kunyungu zabo, we ari igikoresho gusa…) ?

Amakuru agera ku Inyenyeri kuri uyu mugoroba aturutse kuri source yizewe muri AU ( African Union/Ubumwe bwa Afurika) aremeza ko Afurika yose itazaha amajwi Mushikiwacu nkuko yakomeje kubidusubiriramo.

 

Uwaduhaye amakuru yagize ati :

“Elle a prétendu être la candidate du consensus de l’UA et de l’Afrique.

Et 4 anciens ministres Français des affaires étrangères ont dit que Kagame veut …en face une France coupable. Et que pour cette raison ils n’acceptent pas que Macron joue le coupable! Kagame n’a plus rien à offrir à personne. Il disait offrir le Congo mais ça ne marche plus!

Les hommes d’affaires congolais qui bossaient avec les gens de Kagame sont aux abois ! Ils  cherchent à trouver des partenaires ailleurs. Kagame ça ne marche plus!”

Mukinyarwanda : “ Yakomeje abeshya  ko ari umukandida ushyigikiwe na afurika yose . Abahoze ari abaminisitiri 4  b’ ububanyi n’ amahanga b’ ubufaransa bavuze ko Kagame ashaka imbereye Ubufaransa buhora bumwigengesereye nk’ umunyacyaha. Abo baminisitiri bakaba batemera ukuntu Macron yigize

umunyacyaha!Kagame ntacyo asigaranye yagira uwo aha . Yavugaga ko afite Congo ariko  byarahindutse!

Abanyemari bo muri Congo  bakoranaga n’abantu ba Kagame basigaye bashaka abandi bakorana . Ibya Kagame ntawe ukibikozwa ntibyunguka.”

Cyakora nta rirarenga wenda  abo rushyashya ishinja kwitambika imbere y’ instinzi ya minista ,Kagame azabamufungira maze umwanya awubone …Binaniranye kandi  yamukorera  umushinga w’ ibiseke birimo inyandiko zimusabira uwo mwanya…Byose birashoboka . Amahirwe aracyari yose .

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-6.jpg?fit=238%2C212&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-6.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONIperereza rya leta y’u Rwanda ngo rifite impungenge zuko Mushikiwacu yaba agiye kumwarira Erevani muri Arumeniya! Ikinyamakuru cy’ iperereza ry’ u Rwanda  ( Rushyashya ) kirashinja isi n’ ijuru ngo kuba  byaritambitse muri dossier ya Mushikiwabo kuburyo ngo : “ Mu minsi ishize ibintu byari byiza kuri kandidatire ya Mushikiwabo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE