Museveni Na Kagame bongeye bumvikanye : Tubyemere?
Nyuma yo gusoma inkuru zitandukanye kumbuga nkoranya mbaga zagarutse ku masezerano yatunguye benshi kuva yavugwa n’ urwego rwa leta y’ u Rwanda rushinzwe ububanyi n’ amahanga mu ijwi rya Ambasaderi Nduhungirehe , nasomye na zimwe mungingo zigize ayo masezerano yafotowe nayo agashyirwa kumbuga nkoranyambaga; niyemeje kubohereza iyi analyze yanjye kuri iyi nkuru yakomeje kutuvugisha menshi hano mukadomo .
Muby’ ukuri ngirango ntawe utarahuye n’ ingaruka z’ikibazo cy’ imipaka yadadiwe kubera impamvu tutanasobanuriwe neza – barabanje baratubeshya ngo ni imihanda iri gusanwa, barongera bati muramenye mutambuka bakabica urubo , bucyeye bati turababujije gusa, habayeho no kurasa abambukaga , abantu banahaburira ubuzima…
Twatunguwe no kwumva ko aba ba perezida babiri bumvikanye nyuma y’ inkuru isebya umuryango wa Perezida Museveni byemezwa ko yanditswe n’ intiti z’ urwego rw’ umuvugizi wa Leta na bamwe mu bamenyereye systeme ya gifuku yacu.
Ni iki cyaba cyatumye Museveni arenga kuri iryo sebanya agasinyira kwongera kubana n’uwo ibinyamakuru byo muri Uganda byanashinje gushaka kumwica?
Ese ariya masezerano ni ikinamico cyangwa habayeho ubwumvikane nyabwo butuma Museveni yaba yatahanye ubusugire bw’ igihugu cye ubutazongera kuvogerwa na Kagame atahana guaranti y’ uko muri Uganda ari ntamuntu umurwanya uzongera kuhabonera amahirwe . Rene Rutagungira yaba agiye kurekurwa agataha?
Amaherezo ya Kayumba Nyamwasa ,RNC na P5 bavugirwa muri Uganda ni ayahe?
Ibi byose byaba bifite aho bihuriye n’ inama ya Commonwealth Heads of Governments izabera murwanda mumwaka utaha ? Umukoresha w’aba bagabo babiri yaba yarabihanije kuburyo bemeye gushyira umukono kuri iryo sezerano rishya?
Umunyamahoro Marcel