Guhandura amavunja!

Umwuka mubi hagati y’ U Rwanda na Uganda ugeze ahateye inkeke!

Ejo perezida Museveni yaganiriye n’ abanyamakuru asubiza  ibibazo bikarishye bamubajije kumutekano umeze nabi cyane muri Uganda kubera  kimwe mubihugu bahana imbibi .

Perezida Museveni yabwiye abanyamakuru ko hari  Imvunja  yateye  ikamunga amahoro n’ umudendezo wa Uganda.

Ati guhandura imvunja ntibisaba guca ikirenge cyose! Ati kandi imvunja ni rimara guhandurwa hazahita hakurikiraho gukira.

Prezida Museveni kandi yijeje abo banyamakuru ko   ubuyobozi bwa Uganda butazaterwa ubwoba ngo  bushyireho  za barrieri mumihanda cyangwa ngo  bubuze abatwara moto gukora akazi kabo kubera iterabwoba . Ati tuzihangana ducukumbure tumenye aho imvunja ryihishe turihandure.

Hashize akanya  aya magambo ageze mu binyamakuru bya  Uganda , ikinyamakuru Rushyashya cy’ iperereza ry’ Rwanda nacyo kiba gisohoye inkuru yiganjemo abantu bazize uwo mutekano mucye muri Uganda irimo amafoto ateye ubwoba , guhera kuri nyakwigendera Kawesi  kugeza kuri nyakwigendera Kirumira …Rushyashya isa nk’ ishaka gukora mujisho Museveni kuko impfu z’ abo bantu bose  u Rwanda rutungirwa urutoki n’ abantu batandukanye nubwo ntakimenyetso kiragaragazwa .

Mugihe Ethiopia na Erithrea byongeye kwegerana , abayobozi b’ ibyo bihugu bakaba basabana  kuburyo amahoro asakaye mukarere k’ ibyo bihugu, u Rwanda rukomeje kurebana ay’ingwe n’abaturanyi barwo bose .

 

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-14-3.jpg?fit=273%2C185&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-14-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSGuhandura amavunja! Umwuka mubi hagati y’ U Rwanda na Uganda ugeze ahateye inkeke! Ejo perezida Museveni yaganiriye n’ abanyamakuru asubiza  ibibazo bikarishye bamubajije kumutekano umeze nabi cyane muri Uganda kubera  kimwe mubihugu bahana imbibi . Perezida Museveni yabwiye abanyamakuru ko hari  Imvunja  yateye  ikamunga amahoro n' umudendezo wa Uganda. Ati guhandura imvunja ntibisaba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE