Bamwe mu barwanashyaka ba FDU Inkingi batangiye gusubiranamo bitewe n’ubutumire Twagiramungu Faustin yabahaye bwo kwitabira inama yiswe Rukokoma igice kimwe kikaba kitemera iyi nama ikindi gice kikaba gishyigikiye ubu butumire.

Amakuru dukesha Vice Perezida w’agateganyo wa FDU Inkingi Twagirimana Boniface aravuga iki gice gishyigikiye ko ishyaka ryabo ryitabira ubutumire bwa Twagiramungu Faustin.

Mu nama ya mbere yabaye ku matariki ya 1 n’iya 2 gashyantare 2014, iri shyaka ryari ryohereje Nkiko Nsengimana na Bukeye Joseph.

Nkiko Nsengimana

Nkiko Nsengimana yaje kuvuga ko atazaboneka mugenzi yumvise ko atazaboneka nawe yafashe gahunda yo kutaboneka ariko nyuma aza kwisubiraho ayibonekamo. Akaba yari yagiye muri iyo nama nk’agakingirizo kuko atari yemerewe gusinya ku myanzuro y’inama.

Mu nama y’iri shyaka yateranye kuwa 12 Gashyantare 2014 yongeye kugaruka ku nama itaha iba kuwa 15 Gashyantare 2014 nano yatumijwe na Twagiramungu Faustin iyi nama ikaba yemeje ko Niyibizi Michel na Bukeye Joseph aribo bazahagararira iri shyaka.

Twagiramungu Faustin watumye FDU Inkingi ryongera gucikamo ibice

Kuba Nkiko Nsengimana atarabonetse byatumye bamwe mu bayoboke b’iri shyaka bamufata nk’umugambanyi.

Amakuru yiriwe ku mbuga zitandukanye za internet aravuga ko Nkiko Nsengimana adakwiriye guhagarira iri shyaka kuko kuba yaroherejwe mu nama bwa mbere akavuga ko atazaboneka kandi ntatange impamvu atazaboneka babifashe nk’aho afite irindi shyaka ahagarariye muri FDU Inkingi.

Abandi nabo bemeza ko yanze agasuzuguro ko kuba mu nama atayirimo kuko atabasha kugira imyanzuro asinyaho bamaze kuyemeranya.

Ibi bibazo byose byatumye igice kimwe cy’ishyaka gihagarariwe na Nkiko Nsengimana kivuga ko gihagaritse gahunda yo kwitabira ubutumire bw’ishyaka RDI Rwanda rwiza na Twagiramungu Faustin.

Ikindi gice gihagarariwe na Twagirimana Boniface nacyo cyemeje ko ishyaka ryabo rizitabira inama ya Twagiramungu Faustin. Rikazaba rihagarariwe na Bukeye Joseph na Niyibizi Michel.

Hagati aho intambara y’amagambo n’ubwumvikane buke mu ishyaka irakomeje. Ibi rero bikaba byatumye iri shyaka ryongera gucikam ibice 2 byiyongera ku bindi bice 2 byari bisanzwemo. Igice kimwe gishyigikiye ko ishyaka ryazitabira inama ya Twagiramungu n’ikindi gice kikayirwanya.

Si ubwa mbere iri shyaka ricikamo ibice kuko uyu Nkiko Nsengimana yigeze guterana amagambo n’ubuyobozi bw’iri shyaka aho yavugaga ko iri shyaka riri kuronda no kubiba amacakubiri mu bayoboke baryo.

Nyuma y’aho iri shyaka rije kwiyandikisha mu mashyaka yagombaga guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu 2010 ndetse n’umukuru waryo Ingabire Umuhoza Victoire akaza gufungwa.

Inkiko zo mu Rwanda zaje kumuhamya amacakubiri, gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse no kubuza umudendezo igihugu, bamwe mu bayoboke baryo bahise barivamo, naryo ubwaryo ricikamo kabiri.

Igice kimwe ni FDU Inkingi ikorera mu Rwanda ifite abayoboke n’ubuyobozi bwaryo n’igice gikorera mu mahanga nacyo gifite abayoboke n’ubuyobozi bwacyo. Aba bayobozi b’ibi bice byombi bemera ko aribo bahagarariye ishyaka.

Twagiramungu wabatumiye nawe akekwaho kuba ibyo bajya kwigira hamwe atari politiki ahubwo ari uburyo bwo kujijisha kugira ngo akomeze ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya RD Congo akora afatanyije na FDRL na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Mrisho Kikwete.

Ibi bikaba aribyo byatumye mu mashyaka 10 yari yaratumiye mu nama yabaye kuya 1 Gashyantare 2014 batayitabira.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com