Akabi gasekwa nk’ akeza !! Dore indi mu ingaruka z’ ukuntu Kagame yikubiye umutungo w’ igihugu akawugira agasanduku k’ ibiceri ke bwite ! U Rwanda rwabaye urw’ umutunzi umwe rukumbi , abashumba bananirwa kwiyakira ngo bemere gukomera amashyi mubukene bakihitiyemo kwiba rubanda kuko kwiba Kagame batabitinyuka bitewe na cya igihano cya rwarundi batubeshya ngo rwakuweho mu Rwanda ariko ruhora rwibasira abahisi n’ abagenzi umunsi ku uwundi!

Usibye ibi byateye byo gukorera kujisho , Murekezi ayobewe ukuntu ibintu bimeze?

Ayobewe se ukuntu kubona icyangombwa ari ruswa ?

Ko avuga inzego z’ ibanze, polisi , amasoko akirengagiza iby’ inguzanyo ya banque udashobora kubona udatanze akantu ?

Ayobewese ko ari nta service ushobora kubona utabanje kugusha neza nyiri ukuyitanga ? Ikinyoma cyamunze igihugu kuburyo uhohoterwa n’ uhohotera bahurira mugikorwa nk’ inama yitwa ko irwanya ruswa, ” umuvunyi ” agatanga amabwiriza akikirizwa ariko ntawe uyobewe ko ataba ari ayo gurikizwa kuko ruswa yakorerwa ingingo y’ imari yayo bwite mu Rwanda rwa Kagame .

Murekezi ati : “Turacyayifite mu nzego z’ibanze  ruswa no mu nzego zo hejuru ruswa  irahari.  Mu nzego z’ibanze  mu gutanga service z’ubwisungane mu kwivuza, VUP, kwandika abana mu irangamirere, muri Girinka, no mu itagwa ry’imirimo mu mashuri habonekamo ruswa.”

“Mu nzego z’ibanze na Police yo mu muhanda amafaranga baka make, ariko bakayaka buri munsi akaba menshi. Iyo bizamutse mu nzego bwite za Leta, amafaranga aba meshi kuko bibi bigiye mu masoko ya Leta. Mutekereze gutanga isoko rya miliyari zisaga 10Frw yo kubaka ibiro by’Akarere, umuhanda ibyo bitwara amafaranga menshi abayobozi bakwinjiriramo kugira ngo bakuremo ayabo, imirimo yateganyijwe mu masoko ya Leta igakorwa nabi abayobozi babizi.”

Murekezi ahubwo arashaka gutera ibibazo kuko ujya kurega aba aregera uwo arega ! Nawe ubwe hari dossiers zamugeraho agahitamo kureba kutazireba kuko atayobewe ko ububasha bwe bufite aho butarenga n’ abo butageraho.

Ingabire Immaculee wa Transparancy International Rwanda nawe ati “Mu rwego rwo kuzamura umubare w’abaturage batanga amakuru kuri ruswa hakwiye gukorwa ubukangurambaga, bakumva uburenganzira bwabo mu gutanga amakuru kandi umuturage akamenya n’icyakozwe ku kibazo yagaragaje.”

Ngo nzaba ndeba ni umwana w’ umunyarwanda !

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3-3.jpg?fit=257%2C196&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONAkabi gasekwa nk' akeza !! Dore indi mu ingaruka z' ukuntu Kagame yikubiye umutungo w' igihugu akawugira agasanduku k' ibiceri ke bwite ! U Rwanda rwabaye urw' umutunzi umwe rukumbi , abashumba bananirwa kwiyakira ngo bemere gukomera amashyi mubukene bakihitiyemo kwiba rubanda kuko kwiba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE