Kuwambere tariki 22 Nyakanga 2019 abadepite batoye itegeko rigenga amatora; rivanaho ikarita y’itora izasimburwa n’Indangamuntu ikoze mu ikoranabuhanga izajya yerekana nimba utora n’utorwa bari kuri lisiti y’itora.

Mu itegeko ryavuguruye ibyerekeye amatora y’Abajyanama b’Umujyi wa Kigali ,abadepite bemeje ko ikarita y’itora igomba gusimbuzwa indangamuntu y’ikoranabuhanga .

Haganiriwe kandi ibigomba gusabwa abanyarwanda bifuza kuba abakandida kumyanya y’ ubuyobozi nk’ uwa Perezida wa Repubulika n’ uw’ubudepite ( aho umukandida wigenga asabwa imikono 600 mu gihugu , umutwe wa politike wo ugasabwa abantu 200 .)

Depite Frank Habineza we yavuze ko abibona atya: “Abakandida bigenga basabwa abantu 12 muri buri karere, naho umutwe wa Politike wo ugasabwa abantu 200 mu gihugu cyose, ko umutwe wa politike ariwo ukomeye kurusha umukandida wigenga kubera iki umukandida wigenga udafite ubushobozi nk’umutwe wa Politike bamusaba abantu 600 mu gihugu?, twumva hari ikintu cyakagombye guhinduka kugira ngo abo bantu nabo bagire amahirwe yo kwiyamamaza”.

Prof Shyaka Anastase wakurikiranye ibyo biganiro by’ inteko rusange asanga ngo bitumvikana ukuntu umuntu ushaka guhagararira abantu miliyoni 12 mu gihugu, yabura abantu 600 kuko ngo kubura abantu 12 kandi ushaka guhagararira miliyoni 12, cyaba ari ikibazo.

Dukomeje kwibaza amaherezo y’ ubu buyobozi buteranira mu inteko bugamije kuganira no gusetsa gusa; ibya demokarasi n’ imikorere ishyira imbere ubwenge butabikozwa ngo hato butariza idebe rikabwahukamo rikica utinyutse kurigayira ubuswa wese !

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/07/arton43039.jpg?fit=960%2C639&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/07/arton43039.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSKuwambere tariki 22 Nyakanga 2019 abadepite batoye itegeko rigenga amatora; rivanaho ikarita y’itora izasimburwa n’Indangamuntu ikoze mu ikoranabuhanga izajya yerekana nimba utora n'utorwa bari kuri lisiti y’itora. Mu itegeko ryavuguruye ibyerekeye amatora y'Abajyanama b’Umujyi wa Kigali ,abadepite bemeje ko ikarita y’itora igomba gusimbuzwa indangamuntu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE