Uwahoze mu ngabo za FPR INKOTANYI yabwiye BBC ko uwahoze ari umukuru w’izo ngabo Jenerali Majoro Fred Rwigema yishwe n’umwe mu bamurindaga atishwe n’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe.

Majoro Michael Mupende uvuga ko yahunze u Rwanda mu 2001 ubu akaba aba mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko Rwigema yishwe n’umwe mu basirikare bari bashinzwe kumurindira umutekano.

Mu kiganiro Imvo n’Imvano cyo kuri uyu wa gatandatu, Majoro Mupende yavuze ko atari kure y’aho Rwigema yiciwe ku itariki ya kabiri y’ukwa 10 mu 1990 ndetse ko yafashije mu gushyira umurambo we mu modoka.

Nyuma yo gufata ubutegetsi, ubuhamya bwatanzwe kuri televiziyo y’u Rwanda na Happy Ruvusha wari mu barindaga Bwana Rwigema buvuga ko yarashwe n’ingabo zatsinzwe.

Majoro Mupende avuga ko yinjiranye n’ingabo z’INKOTANYI zateye u Rwanda mu kwezi kwa 10 mu 1990, mbere akaba yari mu ngabo za Uganda.

Ahakana ibivugwa na Happy Ruvusha – kuri ubu ni Colonel mu ngabo z’u Rwanda, avuga ko bidashoboka ko imbunda bivugwa ko yarashishijwe ari we yari kurasa wenyine ntihagire undi ukomereka mu bamurinda, mu gihe iyo mbunda ubundi irasa amasasu abarirwa mu magana mu gihe cy’umunota umwe.

Ni ko na Majoro Jacques Kanyamibwa wari mu ngabo za leta y’u Rwanda z’icyo gihe barwanaga abivuga muri iki kiganiro.

Avuga ko nubwo we atakwemeza uwarashe Rwigema, ariko nk’umusirikare na we atemera ibyavuzwe na Bwana Ruvusha.

Majoro Kanyamibwa agira ati: “…Kuba harapfuyemo Rwigema gusa ntihagire n’undi muntu ukomereka, Rwigema na we akaraswa n’isasu rimwe, jye ibyo bintu ntabwo njya mbyemera, ku giti cyanjye”.

Mupende ashinja Kagame

Majoro Mupende ashinja Perezida w’u Rwanda ubu kubigiramo uruhare.

Agira ati: “Kagame ntiyarashe, yararashishije, yaratumye… [yarashishije] abo yatumye, babiri, umwe akaba ariho, undi akaba yarishwe kugira ngo ibi ngibi bitazamenyekana…” Yirinze kubavuga mu mazina ubu.

BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rwa leta n’urw’ingabo z’u Rwanda (RDF), ariko ntibashatse kugira uruhare mu kiganiro Imvo n’Imvano, gusa bavuga ko ibyavuzwe na Colonel Ruvusha ari rwo ruhande RDF ihagazeho.

Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko urupfu rwa Rwigema yigeze “kururota mu nzozi” kubera ukuntu bari inshuti za hafi. Icyo gihe Kagame yari mu masomo ya gisirikare muri Amerika.

Ibi bivugwa na Majoro Mupende bitandukanye n’amakuru yari amaze imyaka 28 avugwa ku rupfu rwa Jenerali Majoro Rwigema, wibukwa nk’intwari y’u Rwanda.

Majoro Michael Mupende avuga ko azi uwishe Jenerali Majoro Fred Rwigema, ariko ko ubu igihe kitaragera ko amuvuga
Image captionMajoro Michael Mupende avuga ko azi uwishe Jenerali Majoro Fred Rwigema, ariko ko ubu igihe kitaragera ko amuvuga

Tariki ya mbere y’ukwezi kwa 10, 1990, nibwo umutwe wa FPR INKOTANYI wateye u Rwanda uturuste muri Uganda.

Bivugwa ko abasirikare barenga ibihumbi bine, bari bayobowe na Jenerali Majoro Fred Rwigema baguye gitumo umutwe w’abasirikare b’u Rwanda bari hagati ya 10 na 20 bari ku mupaka wa Kagitumba.

Ayo makuru akomeza kuvuga ko abasirikare ba FPR INKOTANYI binjiranye umuvuduko n’imbaraga nyinshi ku buryo bahise bafata igice kinini cy’ubutaka bw’u Rwanda harimo n’ikigo cya gisirikare cya Gabiro bigarurira n’intwaro nyinshi za leta ya Juvénal Habyarimana.

Ariko nyuma y’iminsi micye iyo ntambara itangiye, ingabo z’u Rwanda zivuze ibigwi ubwo zasohoraga itangazo zivuga ko zahitanye Jenerali Majoro Fred Rwigema.

Nta bisobanuro byinshi byatanzwe uretse kuvuga ko yarashwe n’isasu ry’imbunda yo mu bwoko bwa ‘mitrailleuse’.

Radio Rwanda ikimara kubika urupfu rwa Jenerali Majoro Rwigema, mu Rwanda habaye imyigaragambyo yo kwishimira ko umwanzi w’u Rwanda wa mbere yahitanywe n’ingabo zishinzwe kurinda ubusugire bw’igihugu.

Majoro Jacques Kanyamibwa wahoze atwara indege za kajuguju za gisirikare mu ngabo zo kuri leta y'uwari Perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana
Image captionMajoro Jacques Kanyamibwa wahoze atwara indege za kajuguju za gisirikare mu ngabo zo kuri leta y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana

Ariko nyuma yaho, haje andi makuru yaturutse muri Uganda yavugaga ko Rwigema atishwe n’u Rwanda ko ahubwo imodoka ye yakandagiye igisasu cya mine irasandara.

Nyuma hakurikiye andi makuru avuguruza ayo ya mbere. Ayo makuru mashya, yavugaga ko Rwigema yarashwe ku itariki ya 2 ukwezi kwa cumi n’umwe mu basirikare bakomeye bari bayoboye ingabo za FPR.

Ayo makururu yavugaga ko Jenerali Majoro Rwigema, yishwe na Majoro Chris Bunyenyezi cyangwa Majoro Peter Bayingana ngo kubera ko batumvikanye ku bigomba gukurikiraho nyuma yo gufata igice kinini cy’ubutaka bw’u Rwanda.

Biravugwa ko Bunyenyezi na Bayingana bashakaga gufata u Rwanda mu gihe kigufi gishoboka, naho Rwigema we agashaka ko bagenda buhoro buhoro babanje gushakisha uko umugambi wabo washyigikirwa n’abaturage bo mu Rwanda na cyane cyane Abahutu. Ngo aho ni ho umwe yagize uburakari aramurasa.

Ibyo ariko Majoro Mupende arabihakana, akavuga ko Majoro Chris Bunyenyezi na Majoro Peter Bayingana nabo bishwe mugambi mugari wari wateguwe na bamwe mu ngabo z’INKOTANYI.

Majoro Mupende avuga ko ibyo avuga abivuga nk’amateka ye yanyuzemo kuko nta mutwe wa politiki abamo urwanya ubutegetsi cyangwa ngo abe yabitumwe n’igihugu kitumvikana n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu kiganiro Imvo n’Imvano, yavuze ko avuga ibi nyuma y’imyaka 28 kuko abona abazi amateka y’urupfu rwa Rwigema bagenda bashira kandi iki ari igihe gikwiye cyo kuvuga ibyo azi yabonye.

Mushobora kumva ibindi kuri iyi nkuru mukanze hano mukumva ikiganiro Imvo n’Imvano cyo kuri uyu wa gatandatu.

Source: https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-50108111

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/Fred-Rwigema-1.jpg?fit=396%2C407&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/Fred-Rwigema-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSUwahoze mu ngabo za FPR INKOTANYI yabwiye BBC ko uwahoze ari umukuru w'izo ngabo Jenerali Majoro Fred Rwigema yishwe n'umwe mu bamurindaga atishwe n'ingabo z'u Rwanda z'icyo gihe. Majoro Michael Mupende uvuga ko yahunze u Rwanda mu 2001 ubu akaba aba mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, avuga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE